Kigali: Hashyizweho gahunda yorohereza abajya kurira Ubunani mu Ntara
Mu gihe iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ikunda kurangwa n’umuvundo ukabije waturukaga ku mubare munini w’abajya mu Ntara, Umujyi wa Kigali watangaje gahunda yoroshya ingendo z’abazajya kurira Ubunani mu Ntara.
Ni gahunda yateguwe ku bufatanye n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) iteganya uburyo bushya bwo gutega imodoka ku bifuza kugana mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda.
Iyo gahunda iteganyijwe kubahirizwa guhera ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukuboza kugeza ku Cyumweru tariki ya 31 Ukuboza 2023.
Aberekeza mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba mu Turere twa Nyamasheke, Rusizi, Karongi, Ngororero na Rutsiro (unyuze i Karongi) bazafatira imodoka kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo.
Aberekeza mu Ntara y’Iburasirazuba banyura mu nzira ica i Kabuga bazafatira imodoka muri Gare ya Kabuga.
Abandi bose basigaye bazakomeza gufatira imodoka aho basanzwe bazifatira muri Gare ya Nyabugogo na Gare ya Nyanza ya Kicukiro.
Iryo tangazo ryatanzwe nyuma y’uko RURA itangaje ko ifite gahunda yo gukemua ibibazo by’ibura rya bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Mu minsi ishize na bwo habaye ikibazo gikomeye cy’ibura ry’imodoka zitwara abagenzi mu Ntara kubera ubwinshi bw’abantu birunze muri Gare ya Nyabugogo bajya kwizihiza Noheli, binatuma abenshi bishyuzwa amafaranga y’umurengera n’abamamyi bahita bahabonera isoko.
Ibyerekezo byagize abantu benshi cyane kurusha ibindi ni ibyo mu Ntara y’Amajyepfo n’ibyo mu Burengerazuba cyane cyane i Rusizi, Karongi, Rubavu, Huye, Muhanga, Ruhango na Nyamagabe.
Iki kibazo cyari kimaze kuba nk’akamenyero kuko mu myaka yabanje umubare w’abagenzi wagiye urenga cyane ubushobozi bw’imodoka zihari zo kubatwara, ibiciro na byo bikikuba inshuro nyinshi ku babaga bagize amahirwe yo kubona imodoka zibatwara.