Kigali: Haramurikwa ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi n’ubworozi

Kigali: Haramurikwa ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi n’ubworozi

Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nyakanga 2023, hatangiye imurikabikorwa rya 16 ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rikomeje kwitabirwa n’abafite udushya mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi ndetse no kongerera agaciro ibibikomokaho.

Abiyandikishije kwitabira barasaga 350, nikaba byitezwe ko wa rizasoza ku wa 29 Nyakanga 2023. Abitabiriye ku munsi wa mbere bavuga ko bishimiye kugaragariza abaturarwanda n’abanyamahanga bazabasura aho ikoranabuhanga mu buhinzi rigeze, ndetse n’ibishya bitandukanye byitezweho impinduka mu buhinzi bw’u Rwanda.

Iri murikabikorwa rigamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu kwigira ku bunararibonye kuko uwahaje abasha kumenya ahari ibyo akeneye, umurika akarushaho kunguka ubumenyi mu byo akora akaba yanarushaho kubinoza nko gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi.

Ni imurikabikorwa rifite insanganyamatsiko igira iti: ‘Kuvugurura ubuhinzi n’Ubworozi binyuze mu ikoranabuhanga, guhanga ibishya n’ishoramari’.

Yanditwe na NYIRANEZA Judith

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25