Kigali: Gen Kainerugaba yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 15, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Kuri uyu wa Kabiri, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, yunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashyira n’indabo ku mva zishyinguwemo abasaga 250,000 ku Rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Lt. Gen Kainerugaba ni Umujyanama wa Perezida wa Uganda Yohweri Kaguta Museveni ushinzwe ibikorwa bidasanzwe, akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda (UPDF) zirwanira ku butaka.

Uruzinduko rwe mu Rwanda rwahereye ku wa Mbere taliki ya 14 Werurwe, ku munsi yakiriweho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda bagirana ibiganiro byagarutse ku kurushaho kunoza umubano w’u Rwanda na Uganda.

Lt. Gen Muhoozi yaherukaga i Kigali mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama aho nanone yabonanye na Perezida Kagame bakaganira ku mubano w’ibihugu byombi.

Ibyo biganiro byahise bitanga umusaruro kuko nyuma y’igihe kigera ku cyumweru gusa umupaka wa Gatuna wari umaze imyaka 3 ufunzwe wongeye gufungurwa.

Uruzinduko rwa Lt. Gen. Muhoozi mu Rwanda rwitezweho gukemura inzitizi zose zaba zikirangwa mu mubano w’ibihugu byombi, nk’uko yabitangaje amenyekanisha bwa mbere iby’uru ruzinduko mu mpera z’ukwezi gushize.

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 15, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE