Kigali: Ahantu 6 hazabera amahuriro n’ibikorwa bya CHOGM 2022

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 11, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko urwego rw’amahoteli rwiteguye kwakirana ubwuzu n’ubunyamwuga abashyitsi bazaba bitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM 2022) yitezwemo abashyitsi bagera ku 6000.

Hatangajwe amwe mu mahoteli n’ahantu hamaze gutegurirwa kwakira ibikorwa n’amahuriro atandukanye y’iyi nama mu Mujyi wa Kigali. Ni mu gihe kugeza ubu hamaze kwemezwa hoteli 128 ziteguye kwakira abashyitsi bazitabira iyi nama izatangira ku wa 20 ikageza ku wa 25 Kamena 2022.

Abakuru b’Ibihugu bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) bahura buri myaka ibiri mu nama ya CHOGM bakakirwa na kimwe mu bihugu bigize uwo muryango.

Ni inama yatangiye guterana guhera mu mwaka wa 1975 kugeza mu mwaka wa 2018 ubwo yateraniraga mu Bwongereza ku nshuro ya 25 ari na yo iheruka.

Kuri ubu u Rwanda ni rwo rugiye kuyakira ku nshuro ya 26, imyiteguro ikaba ikomeje ku ruhande rw’u Rwanda ndetse n’urw’Umuryango wa Commonwealth.

Biteganyijwe ko Abayobozi batandukanye bazerekeza i Kigali mu Rwanda mu gushimangira indangagaciro bahuriyeho ndetse banemeranywe ku bikorwa na politiki bigamije kurushaho kunoza imibereho y’abaturage b’ibihugu bigize Commonwealth.

Mu Mujyi wa Kigali, hamaze gutangazwa hoteli n’ahandi hantu hatandatu h’ingenzi hatoranyirijwe kwakira amahuriro n’ibikorwa by’iyi nama izamara iminsi itandatu muri Kigali.

Aho ni kuri Kigali Convention Center, Intare Conference Arena, Serena Hotel-Kigali, M Hotel-Kigali, Kigali Village & Exhibition Centre na Marriott Hotel.   

Biteganyijwe ko imyanzuro izafatirwa muri iyo nama ari na yo izayobora ibikorwa by’Ubunyamuryango bwa Commonwealth mu myaka ibiri izakurikiraho.

Biteganyijwe ko iyo nama izafungurwa ku mugaragaro nyuma y’iminsi itanu itangiye, uwo muhango ukazakurikirwa n’ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru bizahuza Abakuru b’Ibihugu kuri uwo munsi no ku italiki ya 25 Kamena

Abakuru b’Ibihugu bazabimburirwa n’Inama zo ku rwego rwa ba Minisitiri, amahuriro yihariye ndetse n’ibindi bikorwa byose bigamije gutegura icyerekezo cy’ibihugu bihuriye muri uyu muryango.

Ubunyamabanga bwa Commonwealth bwatangaje ko buri gusoza imyiteguro ya CHOGM yitezwe i Kigali mu kwezi gutaha
  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 11, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE