Kigali: Abatetsi b’umwuga mu serukiramuco riranga ahari indyo mpuzamahanga

Kigali: Abatetsi b’umwuga mu serukiramuco riranga ahari indyo mpuzamahanga

Ihuriro ry’Abatetsi babigize umwuga mu Rwanda (RCA) ryateguye iserukiramuco rigamije kwereka abaturarwanda n’abasura u Rwanda ko bashobora kuhabona amafunguro yo mu bihugu bitandukanye ku Isi.

By’umwihariko, muri iryo serukiramuco hamenyekanishwa indyo gakondo z’ibihugu bitandukanye zitegurirwa mu Mujyi wa Kigali.

Muri iryo serukiramuco ryateguwe ku bufatanye n’Ikigo cyo muri Ethiopia SACEL Ltd, buri muntu wese yahawe uburenganzira bwo kumva kuri buri ndyo y’uwitabiriye iryo serukiramuco, agahabwa ibisonanuro ku mateka n’inkomoko yayo.

Igikorwa cyo kumurika amafunguro atandukanye atekwa muri Kigali cyabereye muri Camp Kigali, cyari cyitabiriwe n’amahoteli agera muri 30, mu gihe amaze kwiyandikisha kuzitabira iserukiramuco arenga 100.

Kuri iki Cyumweru ku wa 24 Werurwe ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ni bwo iryo serukiramuco riza gusozwa, abantu batandukanye bakaba bakomeje kubona amahirwe yo gusogongera ku mafunguro atandukanye yateguwe n’abahanga mu guteka bazwi nka ba ‘Chef.’

Nahimana Fluerir witabiriye iri serukiramuco akaba akora Injugu, yashimiye abateguye iri serukiramuco ry’ibyokurya bitandukanye, cyane ko hari aba bifuza kurya indyo zinyuranye ariko ntibamenye aho bazikura kandi zihari.

Yagiye ati: “Nishimiye iki gikorwa kuko kiduhuza n’abandi, byatumye hari ibyo nunguka ariko ntibyitabiriwe cyane, ariko buriya ubutaha bizagenda neza.”

Yakomeje avuga ko hari abantu bari kwitabira iki gikorwa ariko batakimenye kubera ko cyateguwe igihe gitoya ndetse no kukimenyekanisha ngo ntibyakozwe ku rwego ruhagije.

Yagize ati: “Hari igitekerezo hari n’igikorwa. Urebye cyateguwe mu gihe gitoya cyamamazwa gahoro. Ni igitekerezo cyiza kandi numva cyahoraho buri mwaka, ndetse n’abaterankunga bakiyongera.”

Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Abatetsi babigize umwuga, bwashimiye abitabiriye iri serukiramuco kandi bwiyemeza kurushaho kunoza imitegurire y’iki gikorwa kiri mu byitezweho kurushaho gukurura ba mukerarugendo.

UWAMALIYA CECILE

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Giancarlo Davite yegukanye “Huye Rally 2026” (Amafoto)  18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  2. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  3. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  4. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  5. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00