Kicukiro: Imodoka yahiye irakongoka

Kicukiro: Imodoka yahiye irakongoka

Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatatu tariki 28 Kanama rishyira kuri uyu wa Kane tariki 29 Kanama 2024, mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro hafi na Sitasiyo itanga serivisi z’ibikomoka kuri peteroli, habereye impanuka y’inkongi y’umuriro aho imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yahiye igakongoka.

Amakuru Imvaho Nshya yashoboye kumenya, nuko inzego za Polisi ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (FRB) zatabaye ariko bikaba iby’ubusa kuko imodoka yahiye igakongoka.

Icyakoze ababonye iyi mpanuka bavuga ko iyo Polisi idatabara vuba, inkongi y’umuriro yashoboraga no kugera ku nyubako ziri hafi n’aho impanuka yabereye.

Inzego z’umutekano kugeza ubu ntacyo ziratangaza ku cyaba cyateye iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro yibasiye imodoka.

Amafoto: Internet

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Eloni Masake

Nukurigose Izimpanuka Zirakabije Kuko Izi Mpanuka Ziriguhitana Abantu Muriyiminsi Hariya Mugihugu Cya KENYA Habereye Impanuka Ihitana Abantu Batanu Ngirengo Mwumviseko Harimo Numugeni Ugiyegushyingirwa Urikumvako Ari Ibintu Bibabaje Nukuri Gose Izimpanuka Dufatikanye Na Police Turebeko Twaca Ukubiri Nazo Kuba Iyimpanuka Ntawe Yahitanye Nuko Imana Ishimwe Ariko Nomukarere Kanyamasheke Ejo Habereye Impanuka Yumushoferi Wari Atwaye Ikamyo Yasinziye Akora Impanuka Nawe Kubwamahirwe Nawe Arayirokoka .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14