Kicukiro: Hatashywe ibikorwa byubatswe bitwaye miliyoni zirenga 140 Rwf

Abaturage bo mu Kagari ka Rwimbogo, Umurenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro barishimira ibikorwa bubatse birimo amarerero abiri umuhanda wa kaburimbo wa metero 800, byuzuye bitwaye asaga miliyoni 140 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ayo marerero yombi, rimwe rihererereye mu Mudugudu wa Nyandungu n’uwa Rwiza, mu gihe umuhanda uhuza Umudugudu wa Rwinyange-Rwinyana- Kigali Parents.
Ibyo bikorwa byamuritswe n’abaturage babarizwa mu Muryango FPR Inkotanyi bari mu Nteko Rusange ku Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025, banishimira ibyagezweho.
Bagaragaza ko ari ishema kuba bagira uruhare mu kwiyubakira ibikorwa remezo kuko baciye ukubiri n’ivumbi n’ubunyerere bwabazongaga mu gihe cy’imvura, ndetse ayo mashuri akaba azatuma abana bakunda ishuri.
Tuyishime Claudine yagize ati: “Ni ishema kuba tugira uruhare mu gutuma abana bacu badata ishuri kuko uwo muco uzacika kandi bijyanye no kuribakundisha hakiri kare.”
Mukamugenga Florence na we ati: “Ubu ntitukigenda mu cyondo no mu ivumbi kubera imihanda twubatse yo mu rusisiro. Wasangaga mbere umuntu yitwaza imiguru ibiri y’inkweto; umwe wo gucisha mu ivumbi cyangwa icyondo n’undi wo kwambara ugeze mu bantu kugira ngo batamuseka.”
Ubuyobozi bw’Umuryango RPF-Inkotanyi mu Kagari ka Rwimbogo, bugaragaza ko abaturage ari imbarutso y’iterambere kandi bishimira uruhare rwabo mu kwiyubakira ibikorwa remezo kandi umwihariko ari uko abenshi ari bo mu muryango bikaba bibafasha kurushaho gusenyera umugozi umwe.
Umuyobozi wa RPF Inkotanyi muri ako Kagari Musoni Narcisse, yagize ati: “Kuba twarafatanyije n’abanyamuryango gukora ibikorwa nk’ibyo ni ikimenyetso cyuko dushyize hamwe, icyo nabasaba ni ugukomereza aho tugereje nta gusubira inyuma.”
Umuyobozi w’Umurenge wa Nyarugunga Tuyishimire Fiacre, ashimangira ko ibikorwa nk’ibyo bigaragaza ishyaka ry’abaturage, n’imyumvire yamaze kuzamuka bakaba bumva uruhare rwabo mu bikorwa biganisha ku cyerekezo cy’igihugu.
Ati: “Imyumvire y’abaturage imaze kuzamuka kuko bamaze kumenya icyerekezo cy’Igihugu bakaba bumva ko bagomba kubigiramo uruhare batarindiriye ko Leta izabibakorera.”
Yongeyeho ko uretse Rwimbogo n’utundi tugari twose tugerageza kubaka ibikorwa by’iterambere aho umwaka w’ingengo y’imari 2024/25 warangiye mu Murenge hose hubatswe imihanda ya miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.
Tuyishimire yagaragaje ko kuba amarerero akomeje kubakwa bizagabanya imibare y’abana bata amashuri n’abari mu mirire mibi, cyane abo mu miryango itishoboye batabona aho basiga abana mu gihe bagiye mu mirimo.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa amarerero agera ku 31 118 ari mu Turere 30 twose tw’Igihugu, akaba yita ku mirire n’imikurire y’abana bato.



