Kicukiro: Gukemura ibibazo byabafashije kugera ku musaruro (Amafoto)

Kicukiro: Gukemura ibibazo byabafashije kugera ku musaruro (Amafoto)

Mu Karere ka Kicukiro mu Mirenge ya Nyarugunga, Kicukiro kimwe n’indi mirenge igize aka Karere, bizihije umunsi w’umuganura bishimira ibyo bagezeho, basabwa gukomeza kurangwa n’umuco w’indangagaciro zibumbatiye umuganura.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa”.

Dr Mpabwanamaguru Merard, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, yavuze ko umuganura nk’abanyamujyi ari umunsi bishimira ibyagezweho.

Yagize ati “Hari ibikorwa byinshi twagezeho mu Mujyi wa Kigali byari bigamije gutuma imibereho myiza y’abaturage irushaho kuba myiza”.

Akomeza avuga ati “Ikindi cyafashije kugera ku musaruro mwiza, ni uburyo bwakoreshejwe mu gukemura ibibazo cyangwa se amakimbirane aba mu ngo.

Duhereye nko mu Karere ka Kicukiro bari bafite agashya kitwa ‘Akaramata’ imiryango myinshi yabanaga mu makimbirane yaraganirijwe, abatarabanaga byemewe n’amategeko ubu barashyingiwe byemewe n’amategeko”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Mutsinzi Antoine, yavuze ko bishimira ko Akarere kaje ku mwanya wa Gatatu mu gihugu mu kwishyura mituweli.

Ati “Ni ibyo kwishimira rero kuko bigaragaza imbaraga, gushyira hamwe kw’abaturage bacu”.

Muri gahunda ya Ejo Heza, Akarere kaje ku mwanya wa Kabiri ku rwego rw’igihugu.

Ubuyobozi bwa Kicukiro busaba abatuye aka Karere guzakomeza kurangwa n’umuco w’ubudaheranwa ndetse n’izindi ndangagaciro umuganura ubumbatiye no gusigasira umuco w’u Rwanda.

Mutsinzi yasabye abaturage gushyira hamwe kugira ngo bakomeze biyubakire igihugu cyabo, abejeje baganuze abatarejeje.

Meya w’Umujyi wa Kigali wungirije Dr Mpabwanamaguru Merard agaburira abana amata ku munsi w’umuganura
Umuhanzi Makanyaga yataramiye abitabiriye umuganura mu Murenge wa Kicukiro
Mutsinzi Antoine, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro
Dr Mpabwanamaguru Merard, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo
Abayobozi b’imidugudu na bamutwarasibo bari babukereye ku munsi w’umuganura mu Murenge wa Nyarugunga
Abana bahawe amata yo kunywa
Umunsi mukuru w’umuganura witabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42