Kicukiro: Basobanukiwe akamaro ko kugira isuku

Kicukiro: Basobanukiwe akamaro ko kugira isuku

Abaturage bo mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, bakoze igikorwa cy’umuganda w’isuku aho bashimangira ko bamaze gusobanukirwa akamaro ko kugira isuku aho batuye ndetse no ku mubiri.

Ibi babigarutseho k umunsi w’ejo ku wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024, ubwo bari mu gikorwa cy’isuku cyo gutoragura imyanda inyanyagiye mu bibanza bitubatse ariko banerekwa kampani nshya izajya ibatwarira ibishingwe.

Ibi kandi biri muri gahunda y’ubukangurambaga bw’amazi, isuku n’isukura buherutse gutangizwa mu Karere ka Kicukiro.

Hagenimana Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Kibaya mu Kagari ka Kamashashi avuga ko kuba bakoze isuku bibasigira imyumvire yo kumva ko bagomba kuba ahantu hasukuye.

Agira ati: “Isuku ifasha mu mibereho myiza, umuntu akabaho neza kandi ikindi isuku ni nziza ku mubiri n’ahandi hose. Kuba twakoze umuganda bigaragaza neza ko twamaze gusobanukirwa akamaro ko kugira isuku.”

Ahamya ko isuku yari isanzwe ikorwa ariko ko batitaga ku isuku y’ahantu hari ibibanza bitubatse.

Manirarora Egide agaya abajugunya imyanda aho babonye ndetse n’abatubaka ibibanza byabo.

Ati: “Bisaba kubungabunga mu buzima bwa buri munsi aho dutuye, tuzibura ruhurura, dukuraho ibinogo, dukubura neza imyanda kandi tukayishyira mu mufuka uko bikwiye.”

Ruzibiza Louis, Umuyobozi wa kampani itwara imyanda mu Murenge wa Nyarugunga ‘Simati Garbage Ltd’, avuga ko umuganda wo gukusanya imyanda iri mu bibanza bitubatse mu Karere ka Kicukiro ari ihame.

Ati: “Tuje kugira ngo dukemure ikibazo kijyanye n’umwanda muri kano gace kugira ngo isuku ibashe kunozwa.”

Avuga ko bafite ubushake n’ubushobozi ndetse n’abakozi bakora umunsi ku wundi mu rwego rwo kurushaho kugira isuku mu Mujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buherutse gutangaza ko hari ahakigaragara imyanda bitewe nuko abaturage bayijugunya banga kuyiha imodoka zitwara ibishingwe.

Umujyi wa Kigali uburira abaturage badashyira imyanda ahabugenewe bugasaba na kampani zitwara imyanda kubahiriza amasezerano ziba zaragiranye n’Umujyi wa Kigali.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, agira ati: “Mu masezerano bafitanye n’Umujyi wa Kigali nuko ziriya kampani zigomba kuvana ibishingwe mu rugo. Ikindi tubwira abaturage ntabwo ibishingwe wajya kubirundanyiriza ku muhanda nta nubwo babishyira hanze y’urugo.”

Ubukangurambaga bw’amazi, isuku n’isukura mu Karere ka Kicukiro bikomeje kandi ko buzarangira mu kwezi k’Ukuboza bityo hakazahembwa imirenge, utugari, imidugudu n’ingo bitwaye neza mu kuba intangarugero mu kugira isuku.

Umuganda wakorewe mu bibanza bitubatse
Ruzibiza Louis, Umuyobozi wa ‘Simati Garbage Ltd‘ kampani itwara imyanda mu Murenge wa Nyarugunga
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugunga n’inzego zishinzwe umutekano bitabiriye igikorwa cy’umuganda w’isuku
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14