Kenya: Visi Perezida uherutse kweguzwa yishinganishije

Kenya: Visi Perezida uherutse kweguzwa yishinganishije

Rigathi Gachagua, wahoze ari Visi Perezida wa Kenya, uherutse kweguzwa na Sena, kuri iki Cyumweru, yatangaje ko ubuzima bwe buri mu kaga nyuma yo kumwambura itsinda rishinzwe kumucungira umutekano. 

Yavuze ko nagira icyo aba Perezida wa Kenya William Samoei Ruto azabazwa ubuzima bwe.

Gachagua mu kiganiro n’abanyamakuru, yagaragaje ko bibabaje kubona Ruto yaramwituye kumweguza kandi yaramufashije kuba Perezida w’Igihugu mu matora yo mu mwaka wa 2022.

Yagize ati: “Ni ibintu bibabaje cyane bitigeze bibaho muri iki gihugu ku buryo ushobora kugirira nabi umuntu wagufashije kuba Perezida.”

Umuvugizi wa Polisi Dr Resila Onyango, ntacyo yigeze atangaza kuri ibi ariko yagaragaje ko hazakorwa iperereza ku magambo ye ku bijyanye no kumurindira umutekano, ndetse n’Umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko bazagira icyo babivugaho nyuma.

Ku wa Mane w’iki cyumweru gishize nyuma yo kweguzwa kwa Gachagua, Perezida  William Ruto yahise agira Prof. Abraham Kithure Kindiki Visi Perezida mushya.

Abasenateri ba Kenya baguje Rigathi Gachagua ubwo yari mu bitaro arwaye nyuma y’iminsi abasabye imbabazi ariko bikaba iby’ubusa  baje kumushinja ibyaha  5 muri 11 yaregwaga  nubwo we yabihakanye akavuga ko ari ibirego bishingingiye kuri politiki.

Mu byaha bamuhamije harimo;uhonyora itegeko nshinga, ruswa, guhembera amacakubiri, kuvangira Perezida, no gusuzugura Guverinoma.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14