Kenya: Urukiko rwemeje kweguza Visi Perezida Rigathi Gachagua

Kenya: Urukiko rwemeje kweguza Visi Perezida Rigathi Gachagua

Kuri uyu wa Gatatu, urukiko rwa Kenya rwatangaje ko ibirego byo gushinja Visi Perezida Rigathi Gachagua byemejwe, rusobanura ko hari gutegurwa uburyo Sena yatora ko yakwirukanwa muri iki cyumweru.

Ejo ku wa Kabiri hari hategerejwe umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga wo kwemerera Abasenateri gukora, bakemeza ko Gachagua yeguzwa mu nshingano ze.

Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya yatoye ishinja  Visi Perezida ibirego 11 birimo ruswa, guhungabanya Guverinoma, gukurura urwango rushingiye ku moko n’ibindi ariko  Gachagua yahakanye ibyo aregwa byose.

Gachagua yavuze ko icyifuzo cyo kumweguza gishyigikiwe n’Abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi kandi gishingiye ku binyoma bya  politiki nk’uko bigaragara mu nyandiko z’urukiko zabonywe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.

Kuva Perezida Ruto yasesa Guverinoma nyuma y’imyigaragambyo yabaye muri Kamena na Nyakanga, yahise ashyiraho Guverinoma yiganjemo abo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Bivugwa ko kuva icyo gihe Gachagua atongeye kugira ijambo ndetse nyuma yaje gukurwa ku rubuga rwa whatsApp yari ahuriyeho na Perezida Ruto kandi ari ho yamenyeraga gahunda y’Umukuru w’Igihugu nkuko yabitangarije Ikinyamakuru The Citizens.

Mu bihe bitandukanye Gachagua yagiye asaba imbabazi Perezida William Ruto, amusaba kutamutererana nkuko yabimusezeranyije ndetse ko niba ari n’umugore we wamuhemukiye asabye imbabazi mu izina rye.

Yagize ati “Ndashaka gusaba umuvandimwe wanjye Perezida William Ruto niba mu kazi naba naramukoreye amakosa, rwose ndamusabye mbikuye ku mutima ngo ambabarire.Niba ari n’umugore wanjye wagukoshereje musabiye imbabazi.”

Yanasabye imbabazi Abadepite bashaka kumweguza n’abandi bashaka ko ava mu nshingano ze.

Gachagua ni we Visi Perezida wa mbere mu mateka ya Kenya waba wegujwe n’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14