Kenya: Umunyarwandakazi ushinjwa umugambi wo kwica Umusuwisi yarekuwe by’agateganyo

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 5, 2024
  • Hashize amezi 5
Image

Uwineza Antoinette w’imyaka 43, ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwica umugabo ukomoka mu Busuwisi no kumwiba amadolari y’Amerika 850, yarekuwe by’agateganyo n’Urukiko rwa Milimani nyuma yo kwishyura ingwate y’amashilingi ya Kenya 200,000, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 1.6.

Urukiko rwanarekuye musaza we witwa Kwizera Eddy w’imyaka 25 ushinjwa ubufatanyacyaha, akaba na we yatanze ingwate ingana n’iya mushiki we.

Abo bavandimwe bombi bitabye Urukiko bahakana ibyaha byombi, ubujura n’umugambi wo kwica umuntu imbere ya Perezida w’Urukiko rwa Milimani Lucas Onyina.

Uwineza yongeye gutabwa muri yombi mu mpera z’umwaka ushize, nyuma y’uko yarekuwe n’Urukiko rw’ubujurire rw’i Nairobi muri Kenya, muri Nzeri 2020 rumaze kumuhanaguraho icyaha cyo kwica Umunyarwandakazi Uwambaye Winnie bapfaga umugabo Umwongereza witwa Simon Smith.

Inshuro ya mbere afungwa byari mu kwezi k’Ugushyingo 2018, ariko nyuma y’imyaka ibiri gusa yongeye gufatirwa mu cyuho ashyira mu bikorwa umugambi wo kwica umugabo ukomoka mu Busuwisi amuhoye amafaranga ye.  

Ku wa 30 Ukuboza ni bwo yatawe muri yombi ari kumwe na musaza we witwa Eddy Kwizera w’imyaka 25, bari bafatanyije gucura uwo mugambi no kuwushyira mu bikorwa.

Bivugwa ko batumiye uwo Musuwisi bamubeshya ko bafite zahabu bifuza kumugurisha.

Uwo Musuwisi yageze i Nairobi ku wa 26 Ukuboza 2023, bamufasha kubona Hoteli yacumbitsemo muri karitsiye ya Westlands, akaba yaragombaga kuyisohokamo ku ya 31 Ukuboza.

Ku wa 29 Ukuboza, Uwineza w’imyaka 43 wabaga mu gace ka Ngara nk’uko byemezwa na Polisi ya Kenya, yegereye umugabo wari usanzwe azwiho kuba Umwicanyi, amusaba kumufasha kwica umugabo bakundana.

Uwo mugabo yahise agira amakenga bituma ajya kubimenyesha polisi, maze imuha abapolisi bakora mu rwego rw’ubutasi (DCI) bigize nka bagenzi be (undercover) basanga Uwineza na musaza we banoza bitonze umugambi w’uko bagiye kwica uwo Musuwisi.

Uwo mugore yashyize amabanga yose hanze kuko yari asanzwe yizeye uwo mwicanyi bituma atanashidikanya kuri bagenzi be byavugaga ko bari bumufashe gushyira mu bikorwa umugambi.

Yababwiye ko uwo Musuwisi w’inshuti ye yaje muri Kenya afite Amayero 850, ni ukuvuga miliyoni 1.1 y’amafaranga y’u Rwanda, yari aje kuguramo zahabu.

Yasabye umwicanyi ko mbere y’uko bamurangiza bagomba kubanza kumuhatira kohereza ayo mayero kuri konti ya Uwineza, ndetse anabereka raporo ya banki igaragaza ko uwo Musuwisi yaherukaga kumwoherereza amashilingi ya Kenya miliyoni 9.2 hagati ya tariki ya 17 Werurwe no ku ya 10 Kamena 2023.

Uwineza yasabye umugore wari mu itsinda ry’abatasi bari biyoberanyije kumufasha gushaka ifoto mpimbano yakoresha mu gukora ibyangombwa by’ibihimbano byifashishijwe mu gukodesha inyubako (apartment) yari gukorerwamo ubwo bwicanyi.

Bamufashije kubona ikarita iri mu mazina ya Sarah Nafula Masika, maze mu ijoro ryo ku wa 30 Ukuboza abapolisi b’abagore bari biyoberanyije bamuherekeza gushaka inyubako (apartment) barayibona hafi y’aho uwo Musuwisi yari acumbitse.

 Bamaze kuyikodesha bahamagaye wa Musuwisi ngo aze ahabasange basangire ibya nimugoroba.

Icyo gihe Uwineza na musaza we bari bari bafite amajerekani yuzuye acide bagombaga gukoresha bashongesha umurambo w’uwo mugabo, buri umwe muri bo anitwaje inkota.

Ni nyuma y’uko impande zombi zari zamaze kwemeranywa ko zigabana ayo mafaranga y’umunyamahanga nyuma yo kumwambura ubuzima no gusibanganya ibimenyetso.

Mu gihe bari mu gikorwa hagati ni bwo abakozi b’Urwego rw’Ububutasi rwa Kenya (DCI) babaguye gitumo bafata Uwineza na musaza we uwo Musuwisi ataramburwa ubuzima.

Inzego z’umutekano zahise zijya gusaka aho Uwineza na musaza we babaga, basanga nta kintu na kimwe bahafite bikaba bikekwa ko bari baramaze kubyimura bategereje gukora ayo marorerwa na bo bagahita bava muri Kenya.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mutarama, Uwineza na musaza we bategerejwe mu rukiko aho bashinjwa gukora ibyaha bitandukanye birimo no gucura umugambi wo kwica.

Mu mwaka wa 2018, uyu mugore yari yakatiwe igifungo cya burundu n’Umucamanza w’Urukiko Rukuru Jessie Lesiit, amuhamya kwica mugenzi we Uwambaye Winnie n’umwana we w’amezi arindwi.  

Umucamanza Lesiit yanzuye ko Uwineza yishe Uwambaye n’umwana we w’amezi arindwi akoresheje uburiganya bukomeye ndetse abikorana ubugome bukabije.

Gusa muri Nzeri 2020, Urukiko rw’Ubujurire rwatesheje agaciro uwo mwanzuro ruvuga ko icyemezo cy’urukiko cyafashwe Ubushinjacyaha butagaragaje ibihamya bifatika by’uko Uwineza ari we wishe Uwambaye nyuma y’imyaka itanu yari ishize igikorwa kibaye.

Ku wa 16 Gashyantare 2013, ni bwo umurambo wa Uwambaye wasanzwe mu icumbi ryitwa Saharan Lodge riherereye ku Muhanda wa Duruma mu Mujyi wa Nairobi.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uwo mubyeyi wari ufite imyaka 42 yanigishijwe ishashi, umurambo we ugapfunyikwa mu mashuka.  

Icyo gihe Uwineza yafatiwe i Kayole nyuma y’imyaka itanu arimo gukoresha telefoni ya Uwambaye.

Abacamanza batatu bo mu Rukiko rw’Ubujurire barimo Martha Koome, Hannah Okwengu na Fatuma Sichale, ni bo batesheje agaciro icyemezo cy’Urukiko Rukuru bashimangira ko ibimenyetso bihamya icyaha Uwineza bidahagije ku buryo byashingirwaho afungwa burundu.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 5, 2024
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Lg says:
Mutarama 5, 2024 at 2:03 pm

Ubwo bamurekuye gute kandi ibimenyetso byose bifitwe ninzego ziperereza ikindi kigaragara nuko nuwo wishwe mbere uyu biboneka neza ko aliwe wamugzmbaniye yaba yarahuye niyo téléphone ate kandi yumunyarwanda kazi gusa urareba ishusho ye ukababwa

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE