Kenya: Umunya Uganda ukina imikino Ngororamubiri yatwitswe n’umukunzi we

Kenya: Umunya Uganda ukina imikino Ngororamubiri yatwitswe n’umukunzi we

Umunya Uganda Rebecca Cheptegei, yatwitswe n’umukunzi we amusanze iwe mu rugo mu gace ka Trans Nzoia County mu gihugu cya Kenya.

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Trans-Nzoia County Jeremiah Ole Kosiom yavuze ko Umukunzi wa Cheptegei, Dickson Ndiema, yaguze ijerekani ya lisansi, ayimusukaho nyuma yo kutumvikana.

Ndiema wayimusutseho na we yarakomeretse cyane, kandi bombi barimo kwivuriza mu bitaro bya Moi Teaching and Referral Hospital mu Mujyi wa Eldoret wo muri Kenya.

Ababyeyi ba Cheptegei bavuze ko umukobwa wabo yaguze ubutaka muri Trans Nzoia kugira ngo yegere ibigo byinshi by’imyitozo ngororamubiri muri iyo ntara.

Mu Mikino Olympic ya 2024 yabereye i Paris mu Bufaransa Rebecca Cheptegei w’imyaka 33 yabaye uwa 44.

Rebecca Cheptegei yegukanye kandi umudali wa zahabu muri Marathon mpuzamahanga ya World Mountain Running Championships yakiniwe Thailand mu 2022.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14