Kenya: Umugabo yikinishije kugeza apfuye 

Kenya: Umugabo yikinishije kugeza apfuye 

Polisi ya Kenya yatangaje ko yasanze umurambo w’umugabo w’Umunya Canada mu cyumba yarimo muri Kenya yapfuye ubwo yari mu bikorwa byo kwikinisha.

Raporo yatanzwe na Polisi yagaragaje ko uwo mugabo bamusanze yapfiriye mu rugo rwe i Mombasa, aryamye ku buriri muri mudasobwa ye harimo amashusho y’urukozasoni (Poronograph), nawe afashe ikiganza cye cy’ibumoso  yakinjije  mu ipantalo gifashe ku gitsina.

Uwo mugabo witwa ‘Gregory John Kilgour’ w’imyaka 66 ukomoka muri Canada yari yarashakanye n’umugore w’ umunyakenya witwa ‘Judith Awuor Oduor’, ari nawe wamuvumbuye ahita ahamagara polisi.

Oduor, avuga ko atari abanye neza n’umugabo we kuko bari bamaze umwaka urenga buri umwe aba mu cyumba cye, bikaba bikekwa ko uwo mugabo yikinishaga kubera gukumbura gutera akabariro ntakabone.

Ikinyamakuru Chimp Reports cyatangaje ko Kilgaour yamaze ijoro ryose ryo ku Cyumweru yikinisha kugeza undi munsi ugeze.

Raporo yatanzwe na polisi nayo yagaragaje ko yikinishije kugeza ashizemo umwuka.

Yagize iti: “Byatangajwe ko Judith Awuor Oduor, umukobwa ukomoka mu mujyi wa Luo ufite imyaka 33, umugabo we, Gregory John Kilgour, ukomoka muri Canada w’imyaka 66, yarebaga amashusho y’urukozasoni kuri mudasobwa ye arikinisha kugeza umwuka ushizemo ubwo   yari mu cyumba cye.”

Umurambo w’uwo mugabo ukaba uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya ‘Jocham’ mu gihe hakomeje iperereza ryimbitse ku cyaba cyateye urupfu rwe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
lg

Abanya Kenya urabazi!! bamurangije da ibaze ngo yikinishije kugeza apfuye !! murumva ubwabyo kubana numugore wu munyaKenya kazi uba mucyumba aba mukindi atali ikibazo ubacyo cyatuma upfa bikitwa ukundi !urubanza ubwo baruciye umugore abonye imitungo imbwa bayitabike

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14