Kenya: Ukekwaho kwica abagore 42 yatorotse

Kenya: Ukekwaho kwica abagore 42 yatorotse

Umugabo wakekwagaho kwica abagore 42 akajugunya imirambo yabo mu kimoteri kimenwamo imyanda cya Kware yatorotse Polisi  yo mu Murwa Mukuru wa Kenya,  Nairobi  kuri uyu wa Kabiri.

Collins Jumaisi, yatawe muri yombi mu kwezi gushize kwa Nyakanga, akekwaho kuba yihishe inyuma y’urupfu rw’abagore barenga 40 barimo n’umugore we imirambo yabo ngo yavumbuwe ipfunyitse mu mifuka  yajugunywe mu kimoteri cya Kware.

Umuvugizi wa polisi ya Kenya Resila Onyango, yatangaje ko yatorotse sitasiyo ya polisi ya Gigiri yari afungiyeho ari kumwe nabandi bantu 12 bo mu gihugu cya Eritereya.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko Polisi ivuga ko Jumaisi yemeye ko yishe abagore 42 barimo n’umugore we, ariko umwunganizi we mu mategeko yabwiye urukiko ko yakorewe iyicarubozo kugira ngo yemere icyaha nubwo Ubushinjacyaha buhakana bavuga ko ntawamuhohoteye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  2. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  3. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  4. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  5. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40