Kenya: Inkongi y’umuriro yishe abanyeshuri 17 ikomeretsa abarenga 10

Kenya: Inkongi y’umuriro yishe abanyeshuri 17 ikomeretsa abarenga 10

Inkongi y’umuriro yibasiye Ishuri ribanza rya Hillside Endarasha Academy riri muri Kenya rwagati mu ntara ya Nyeri, yahitanye abanyeshuri 17 isiga abandi 13 bakomeretse bikabije.

Kuri uyu wa Gatanu, Polisi yatangaje ko  abakomeretse bajyanwe mu bitaro nyuma yuko ishuri ribanza rayu Hillside Endarasha rinacumbikira abaryigamo rikongotse kandi ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.

Imyirondoro n’imyaka y’abishwe n’umuriro  ntabwo iramenyekana gusa iri shuri ryakira abanyeshuri 800 kandi bari hagati y’imyaka itanu n’umunani.

Ishuri ryibanze ryakira abanyeshuri bagera kuri 800, bafite hagati yimyaka itanu na 12.

Umuvugizi wa polisi, Resila Onyango, yatangaje ko hakiri gukorwa iperereza ku cyateye iyi nkongi yo mu ijoro ryo ku wa Kane, ndetse akomeza avuga hagiye gufatwa ingamba z’ubwirinzi.

Onyango yatangarije ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ati: “Imirambo yabonetse yari yakongotse ku buryo utamenya umuntu.” 

Mu kiganiro kuri radiyo Hot 96 FM yo muri Kenya, Onyango yavuze ko inzego zibishinzwe ziri gukurikirana ngo zisuzume ibyangiritse byose. 

Perezida wa Kenya William Ruto abinyujije ku rubuga rwa ‘X’ yavuze ko amakuru yiyi mpanuka “ateye ubwoba” kandi ko ababishinzwe bagomba kubiryozwa. 

Ati: “Nategetse inzego zibishinzwe gukora iperereza ryimbitse kuri iyi nsanganya. Kandi abo bireba  bazabibazwa.”

Umuyobozi wungirije wa Perezida, Rigathi Gachagua, yasabye abayobozi b’ibigo kureba niba amabwiriza y’ubwirinzi  yasabwe na Minisiteri y’Uburezi ku mashuri acumbikira abana yubahirizwa ndetse anihanganisha imiryango yaburiye abana muri iyi mpanuka avuga yo bifatanyije nabo muri ibi bihe bitoroshye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14