Kenya: Impanuka ya bisi yahitanye 11

Kenya: Impanuka ya bisi yahitanye 11

Bisi yari itwaye abanyeshuri bo kuri Kaminuza yo muri Kenya, yagonganye n’ikamyo ku muhanda w’imodoka zihuta, hapfa abantu 11 abandi 42 barakomereka.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga ko iyo mpanuka yabaye Saa Kumi n’imwe n’igice kw’isaha yo mu Karere ku wa Mbere, i Maungu. Ni mu bilometero 360 uvuye mu murwa mukuru Nairobi.

Iyo bisi yarimo abanyeshuri bo kuri kaminuza yitiriwe Kenyatta, bari berekeje mu Mujyi wo ku cyambu cya Mombasa.

Polisi ivuga ko abantu 10 bahise bapfa kandi ko undi nyuma yaje kugwa ku bitaro.

Yongeyeho ko abantu 42 bakomeretse bikomeye.

Abayobozi bavuga ko mu mvura nyinshi, umushoferi w’iyo bisi ya kaminuza yagerageje uko ashoboye, ariko ikanyerera igana ku ruhande rw’iburyo bw’umuhanda.

Ibi byatumye umushoferi w’ikamyo abasha kwirinda kugonga ikizuru cya bisi, akubita uruhande rwayo rw’iburyo.

Bisi yari itwaye abantu 58 bari mu rugendo shuri.

Ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, umuryango utabara imbabare, Croix Rouge, muri Kenya, wavuze ko abakomeretse bajyanywe ku bitaro byo hafi y’ahabereye impanuka, mu Mujyi wa Voi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 2
Kajwiga

Nihanganisije imiryango yababuriye ababo muriyi mpanuka bakomezekwi hangana .

Toyota

Nihanganishite imiryango yababuze ababo bakomeze kwihangana.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14