Kenya: Hashyizweho abacamanza basuzuma iyeguzwa rya Visi Perezida Rigathi Gachagua

Kenya: Hashyizweho abacamanza basuzuma iyeguzwa rya Visi Perezida Rigathi Gachagua

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya, Martha Koome, yashyizeho itsinda ry’abacamanza batatu kugira ngo basuzume ibyifuzo bisaba kuteguza Visi Perezida Rigathi Gachagua ukurikiranyweho ruswa.

Gachagua ni Visi Perezida wa mbere mu mateka ya Kenya, wegujwe n’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite. Ubu hategerejwe ko Sena yo muri icyo gihugu itora yemeza ko akurwa kuri uwo mwanya.

Abadepite beguje Gachagua, tariki ya 11 Ukwakira ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo gusuzugura Guverinoma ariko we byose arabihakana.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Martha Koome, yahaye abacamanza batatu umukoro wo gusuzuma ibyifuzo bitandatu byamaganaga iryo yeguzwa, kimwe muri byo byifuzo kikaba cyatanzwe na Gachagua ubwe.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Urukiko Rukuru rwemeje ko ibibazo byavuzwe muri ibyo byifuzo bigenwa n’Itegeko Nshinga rya Kenya.

Mu gihe Sena itoye ishyigikira iryo yeguzwa, Gachagua azaba abaye Visi Perezida wa mbere muri Kenya, waba akuwe ku mirimo ye hakurikijwe Itegeko Nshinga rya 2010.

Hakenewe nibura 2/3 by’Abasenateri bazatora kugira ngo Gachagua yeguzwe.

Mu gihe hafatwa icyemezo cyo kweguza Gacagua, azaba afite andi mahirwe yo kuregera urukiko kandi yamaze gutangaza ko afite iyo gahunda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14