Kenya: Gutakamba kwa Visi Perezida Righathi Gachagua kwateshejwe agaciro areguzwa

Kenya: Gutakamba kwa Visi Perezida Righathi Gachagua kwateshejwe agaciro areguzwa

Abasenateri ba Kenya baguje Visi Perezida Rigathi Gachagua, nyuma y’iminsi atakambiye Perezida William Ruto n’Abasenateri akabibutsa ko ari imfubyi, ariko byose byateshejwe agaciro bamushinja ibyaha bigera muri 5 muri 11 yaregwaga.

Rigathi Gachagua ubwo barimo kumweguza ntiyabonetse ngo yiregure ku byo yaregwaga, nyuma y’uko umunyamategeko we avuze ko yajyanywe mu bitaro arwaye ndetse akanasaba ko byasubikwa bikazasubukurwa yakize.

Gachagua yari yitabiriye iburanisha rya mu gitondo cyo ku wa Kane, yari ategerejwe  muri Sena na nyuma ya saa sita kugira ngo yiregure ku birego yashinjwaga ariko birangira arwaye.

Umuganga witaga kuri Gachagua yahamirije Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko uyu mugabo w’imyaka 59 ari mu bitaro kubera ibibazo by’umutima, ariko  arimo koroherwa.

Mu ijoro ryatambutse, Abasenateri batoye ku bwiganze bemeza ko Gachagua ahamwa n’ibyaha bitanu muri 11 yaregwaga birimo guhonyora itegeko nshinga, ruswa, guhembera amacakubiri, kuvangira Perezida, no gusuzugura Guverinoma.

Abasenateri 53 muri 67 batoye bemeza ko Visi Perezida Gachagua agomba kweguzwa, bahamya ko ibyaha ashinjwa ari ukuri ko akwiriye kuva kuri uwo mwanya, kuko atubahirije Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu nk’uko yabirahiriye.

Itegeko rivuga ko Perezida Ruto afite iminsi 14 yo gushyiraho Visi Perezida mushya mu gihe Gachagua yegujwe yari amaze kuri uyu mwanya imyaka ibiri gusa.

Mu mateka ya Kenya Gachagua ni we Visi Perezida wa mbere wegujwe n’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14