Kenya: Abayobozi b’itorero bakurikiranyweho kwica abana 191

Kenya: Abayobozi b’itorero bakurikiranyweho kwica abana 191

Abayobozi b’itorero barimo n’Umuyobozi wabo mukuru, witwa Paul Mackenzie na bagenzi be 29, bakurikiranyweho icyaha cyo kwica abana 191, imirambo yabo bakayishyingura mu ishyamba.

Abaregwa bose ubwo bari imbere y’urukiko  bahakanye ibyo bashinjwa kandi umwe muri bo ntiyaburanye bitewe n’uko ubuzima bwe bwo mu mutwe butifashe neza.

Reuters yatangaje ko aba bagejejwe imbere y’urukiko rwa Malindi muri Kenya  kuri uyu wa 06 Gashyantare 2024, basengera mu Itorero Good News International Church.

Abashinjacyaha bavuga ko Mackenzie yategetse abayoboke be kwiyicisha  inzara ndetse n’abana babo kugira ngo bazajye mu ijuru mbere yuko Isi irangira.

Bivugwa ko abayoboke b’Itorero Good News International Church babaga mu midugudu yo mu ishyamba rya Shakahola imirambo yabo igera kuri 400, yaje gutabururwa muri iryo shyamba. 

Mackenzie yatawe muri yombi muri Mata 2023, ashinjwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba, kwica no gushinyagura. 

Mu Kuboza 2023, yahamijwe n’urukiko  icyaha cyo gukora no gukwirakwiza filime atabifitiye ubureganzira akatirwa igifungo cy’amezi 12.

Bamwe mu bayoboke be bavuze ko Mackenzie yabujije abayoboke be kohereza abana babo ku ishuri ndetse no  mu bitaro igihe barwaye kuko ibyo byose abyita ibigo bya Satani. 

Umucamanza yanzuye ko abarengwa bose bagomba kongera kwitaba urukiko kuri uyu wa 07 Gashyantare 2024.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  2. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  3. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  4. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  5. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25