Kenya: 51 barokotse impanuka y’umwuzure

Kenya: 51 barokotse impanuka y’umwuzure

Abagenzi 51 bari mu modoka bava mu Mujyi i Nairobi berekeza i Garrisa barokotse impanuka y’umwuzure nyuma yuko imodoka barimo itwawe n’amazi ikiroha munsi y’ikiraro cyuzuye amazi mu Majyaruguru ya Kenya.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Tana River, Ali Ndiema, yatangaje kuri uyu wa 9 Mata, ko abagenzi bose bakuwemo ari bazima ndetse n’uwo muhanda ufunzwe kandi uzawukoresha azakurikiranwa n’amategeko.

Ibitangazamakuru birimo Africa News, byatangaje ko bamwe mu bagenzi bagerageje kwirwanaho bahagarara hejuru y’imodoka itararengerwa mbere y’uko batabarwa.

Iyi mpanuka yabaye hashize amasaha make Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Kenya gifunze ikindi gice cy’umuhanda muri iyi Ntara nyuma yuko kibasiwe n’umwuzure.

Ejo hashize Guverinoma yari yatanze integuza y’imvura izarangwa n’umwuzure mu Ntara y’Amajyaruguru y’iki gihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14