Kelvin Evans yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 kubera kwiba indirimbo za Beyoncé zitarasohoka

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 13, 2026
  • Hashize ukwezi 1
Image

Kelvin Evans ushinjwa kumena imodoka y’umuhanzi Beyoncé akiba ibikoresho by’ikoranabuhanga (hard drives) byari bibitseho indirimbo ze zari zitarasohoka, yakatiwe gufungwa imyaka itanu harimo ibiri y’igifungo n’indi itatu isubitse. Mu rubanza rwabaye ku wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2026, aho Evans yemeye icyaha mu rukiko, mbere y’uko rutangira, nk’uko ibiro by’umushinjacyaha w’akarere ka Fulton River byabitangaje.

Uwo mugabo w’imyaka 41, yemeye icyaha ku birego birimo kwinjira mu modoka atabiherewe uburenganzira, ubushinjacyaha bukavuga ko yabikoze mu 2025 mu mujyi wa Atlanta, umurwa mukuru wa Leta ya Georgia ari byo umucamanza yashingiyeho amukatira imyaka itatu azamara agenzurwa narangiza igifungo cy’imyaka ibiri yakatiwe.

Amashusho yafashwe na Camera agaragaza ko icyo gihe Evans ku ngufu mu modoka yo mu bwoko bwa Jeep Wagoneer yari yakodeshejwe n’umuhanga mu gutunganya indirimbo ndetse akaba n’umubyinnyi wa Beyoncé, ku itariki ya 8 Nyakanga 2025, ubwo hitegurwaga uruhererekane rw’ibitaramo bya Cowboy Carter mu Mujyi wa Atlanta.

Beyoncé n’umubyinnyi we bagarutse basanga ikirahure cy’inyuma cy’imodoka cyamenwe kandi imizingo yabo yibwe. Icyakora kugeza ubu abashinzwe iperereza ntibarabona izo ‘hard drives’ cyangwa ibindi bintu byibwe.

Amashusho kandi yanagaragaje imodoka itukura yo mu bwoko bwa Hyundai, Evans yari atwaye ihagarara iruhande rw’imodoka muri parikingi (parking) yo ku igaraje, andi mashusho yerekanye iyo Hyundai itukura igeze ku nyubako y’amacumbi, Evans agaragara afata amavalisi bikekwa ko yari ay’utegura urubyiniro rwa Beyoncé, Christopher Grant, ndetse n’umubyinnyi we Diandre Blue.

Urukiko rukuru rwa Fulton River, rwategetse Evans kutegera abahohotewe ndetse n’aho imodoka yibwe yari ihagaze. Evans akatiwe nyuma y’amezi 9 afunzwe kuko yatawe muri yombi muri Kanama 2025, bikaba biteganyijwe ko nyuma y’igifungo cy’imyaka ibiri azaba afite n’indi myaka itatu yo kugenzurwa n’inzego z’ubutabera.

Kelvin Evans yatawe muri yombi kuva muri Kanama 2025
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 13, 2026
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE