Kazungu yasabiwe gufungwa burundu

Kazungu yasabiwe gufungwa burundu

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasabwe guhamya Kazungu Denis ibyaha ubushinjacyaha bumukurikiranyeho bityo agahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 10 y’Amafaranga y’u Rwanda.

Ni nyuma y’aho ubushinjacyaha bufashe umwanya busobanura imikorere y’ibyaha uko ari 10 bukurikiranyeho Kazungu Denis na we wemera ibyaha byose aburana.

Kazungu akimara gusabirwa ibihano yahawe ijambo ngo agire icyo avuga ku byo yasabiwe. Yasabye imbabazi no gukugabanyirizwa ibihano.

Yagize ati “Ndasaba imbabazi, ngasaba ko nagabanyirizwa ibihano. Ndasaba imbabazi ntakambira urukiko, ntakambira abo nakoreye ibyaha, umuryango nyarwanda, ngasaba imbabazi no kwihangana ku bo nateje ingaruka mu rugendo rw’ubuzima turimo.”

Agifite ijambo, yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu n’Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Ndasaba imbabazi cyane cyane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuba yaradutoje kuba intore nkaba narabaye ikigwari. Yadutoje kwihangana ariko sinigeze mbigaragaza. Ndasaba imbabazi cyane cyane abana natwariye ababyeyi, n’ababyeyi natwariye abana babo”.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Gashyantare 2024 ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ni bwo hatangiye iburanisha mu mizi ry’urubanza rwa Kazungu ukurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi, gusambanya ku gahato n’iyicarubuzo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  2. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  3. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  4. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  5. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25