Kayonza: Urubyiruko rwakoze akarima k’igikoni kimukanwa kitezweho kwihaza ku mboga

Kayonza: Urubyiruko rwakoze akarima k’igikoni kimukanwa kitezweho kwihaza ku mboga

Urubyiruko rwo mu Karere ka Kayonza rwarangije amashuri yisumbuye, rwatekereje uko abantu badafite ubutaka cyangwa abafite buto bakwihaza ku mboga bakoresheje akarima k’igikoni kimukanwa.

Urwo rubyiruko rwibumbiye hamwe ku ikubitiro ari 30 rugamije gushakira igisubizo ikibazo cy’uburyo nibura buri wese yabona imboga bigafasha kunoza imirire.

Batangira batanze umusanzu w’amafaranga y’u Rwanda 2 000, bityo bagira 60 000 abafasha kubaka akarima k’igikoni kimukanwa.

Byiringiro Belange wiga mu ishami ry’ubuhinzi muri IPRC Gishali ukuriye itsinda ryabo ryitwa Power of Youth in Agriculture Modernization (PYAM) yabibwiye Imvaho Nshya ubwo yari mu bitabiriye imurikabikorwa mu buhinzi n’Ubworozi rya 17, avuga ko bize amasomo ku kuhira umwaka umwe kandi kwitabira imurikabikorwa byatumye bagura ibikorwa byabo.

Yagize ati: “Twize amasomo yo kuhira ku buso buto n’ubunini mu ishuri rya IPRC Gishari umwaka hanyuma twitabira imurikagurisha i Gikondo mu 2023. Ibyo byatumye tumenyekana ndetse tuhakura abakiliya 4.”

Akomeza asobanura uko igitekerezo cyaje n’uko itsinda ryabo ryagiye ribona abantu bubakira utwo turima tw’igikoni twimukanwa ndetse nabo baha ingemwe, bazamuka gutyo.

Yagize ati: “Akarima k’igikoni kimukanwa, twagize igitekerezo tubona ko kaba igisubizo ku rubyiruko akenshi turimuk, abafite ubutaka buto cyangwa se abakodesha bigakiza amafaranga umuntu yatangaga agura imboga n’imbuto ku isoko [….] T ugeze ku mutungo w’amafaranga y’u Rwanda agera muri 1 200 000, hakaba haraniyongereyeho 2 baba 32 kandi buri umwe ahembwa 20 000 buri kwezi.”

Yongeyeho ati: “Akarima k’igikoni kimukanwa gashobora kumara hagati y’imyaka 3-5, kaba gafite metero 2 kuri ebyiri gashobora kuvaho ibilo 8 by’imboga za letu mu byumweru bibiri k andi dufite isoko , ikilo kimwe tukigurisha 2 500Frw.”

Ikindi yagarutseho ni uko itsinda ryabo rigerageza kugeza ubumenyi ku baturage batuye mu Murenge wa Kabarondo, bakabatoza kuba bagira akarima k’igikoni kimukanwa kuko katagora, ntigasaba amazi menshi yo kuhira. Babasobanurira mu nama zitandukanye, mu Nteko z’abaturage n’ahandi.

Avuga ko kwitabira imurikabikorwa uyu mwaka babyungukiramo byinshi n’abakiliya, ku buryo ubu bamaze kubona  20 bavuye kuri 4 bashoboye kubona umwaka ushize.

Byiringiro akomeza ashishikariza abantu kumva ko kugira ubutaka bunini atari byo bikenewe, ahubwo bakwifashisha ikoranabuhanga mu buhinzi hahangwa udushya ari cyo gisubizo kirambye.

Avuga ko kuba itsinda ryabo uko ari 32, ubu bamwe barabonye bururuse bagakomeza kwiga muri kaminuza zitandukanye, ntacyo byahungabanyijeho ibikorwa byabo kuko hari ababyitaho babikurikirana.

Byiringiro avuga ko kwitabira imurikabikorwa ndetse n’imurikagurisha ari umwanya mwiza wo kumenyekanisha ibyo umuntu akora bikaba byatuma abona amasoko, kandi umuntu anungukiramo ubumenyi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Manizabayo Norbert

Turashima urubyiruko rukomeje gutekereza cyane Kandi runakora cyane muri gahunda nakinda jobless

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  2. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  3. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  4. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49
  5. Ayra Starr agiye gutaramira muri Coachella 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:34