Kayonza: Rwinkwavu kubona amazi meza bikomeje kuba ingorabahizi

Abatuye mu Kagali ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza bifuza ko bafashwa kubona amazi, kuko kutayabona bibangamira indi mirimo n’ibikorwa byabateza imbere.
Bamwe mu batuye i Rwinkwavu batangarije Imvaho Nshya ko banyotewe no kubona bagezwaho amazi meza bagatandukana no kuvoma igishanga ndetse no gutegereza imvura nayo idakunze kuhaboneka.
Bavuga ko kubona amazi bibagora aho hari abavoma igishanga yemwe n’abadafite imbaraga zo kujya kuyizanira bakayagura abahenze.
Mukazitoni odette yagize ati: “Amazi twavuga ko twabona mu buryo buhoraho ni ay’igishanga. Aya nayo ari kure yacu ku buryo udafite umuntu uyakuzanira cyangwa ngo ube ufite igare uritize ufite imbaraga yivomere nawe akuzanire biragoye kuyabona. Aha ijerekani y’amazi igura 200 mu buryo busanzwe, ariko mu zuba cyangwa iyo abavoma babaye bake igera no kuri 500.”
Akomeza agira ati: “Biragoye rero ko wazakoresha amazi ugura kuri aya mafaranga ngo uzakore neza ibikenera amazi mu rugo.Twifuza ko twagezwaho amazi meza kuko amazi ni ubuzima.”
Gasore Paul na we avuga ko kujya gushaka amazi kure bidindiza ibindi bikorwa byakabateje Imbere.
Ati: “Iyo uzindutse sa kumi n’imwe ukajya guhiga amazi ukaza saa mbiri, saa tatu, uba utakaje umwanya wagakozemo imirimo yakaguteje Imbere.Ni ukuvuga ko duhomba n’umwanya twakabyaje umusaruro.
Ikindi ni uko umuntu udafite ubushobozi bwo kujya gushaka amazi meza kure, akoresha ayo mu gishanga. Ibi nabyo bigira ingaruka ku mibereho, ariya mazi ntuyafurisha ngo imyambaro izake.”
Yongeraho ko Icyifuzo cyabo ari uko ubuyobozi bwabafasha kubona amazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko ikibazo cy’abo baturage kizwi kiri gushakirwa igisubizo ku muyoboro w’amazi ugiye kunyuzwa aho batuye.
Yagize ati: “Ikibazo cy’abadafite amazi tugifitiye igisubizo mu minsi ya vuba. Ubu hari umuyoboro uri gukorwa, ni umuyoboro w’amazi Mbarara_Murama w’ibilometero 42, aho ugeze kuri 85% uzuzura muri iyi mpeshyi uzatanga amazi muri biriya bice aba baturage batuyemo, Rwinkwavu na Murama. Twababwira ko rero biri gukorwaho kandi uyu muyoboro niwuzura ikibazo cyabo kizakemuka.”
Kugeza ubu mu Karere ka Kayonza abagerwaho n’amazi meza bageze kuri 84%, ni ukuvuga abagera ku mazi meza batarengeje urugendo rwa metero 500.
