Kayonza: Kugabanya igwingira biri ku kigero cya 14.4%

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 12, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Kugwingira n’ingaruka z’imirire mibi, kurwaragurika bya hato na hato ndetse no kutitabwaho k’umwana ukiri munsi y’imyaka itandatu. Igwingira rinaterwa no kuba umwana atarabonye indyo yuzuye igihe kirekire no kurwaragurika by’umwihariko mu minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bwe ku Isi.

Mu bushakashatsi bwakozwe mu 2015, Akarere ka Kayonza kari ku ijanisha rya 42.4% mu bijyanye n’igwingira ku bana bari munsi y’imyaka itandatu.

Ni mu gihe mu bashakashatsi bwakozwe mu 2020, ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bugaragaza ko hari intambwe yatewe mu kugabanya abafite igwingira ku kigero cya 14.4% kuko ubu akarere kari kuri 28.3%.

Ngarambe Alphonse, Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Kayonza, asobanura ko hari imbaraga zagiye zishyirwamo n’Akarere binyuze muri gahunda yo kurwanya imirire mibi ikubiyemo ibikorwa bitandukanye byo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, kuva umubyeyi agisama muri gahunda y’iminsi 1,000 ndetse na gahunda ijyanye n’isuku n’isukura.

Avuga ko na gahunda ya Shisha Kibondo, iy’amata ndetse n’izindi gahunda zijyanye no kurwanya imirire mibi zihabwa abana bafite imirire mibi ku bigo nderabuzima, hakiyongeraho n’ubukangurambaga bwagiye bukorwa kugira ngo bahindure imyumvire y’abaturage.

Ati: “Imirire mibi ntishingiye ku bukene gusa ahubwo harimo kutamenya gutegura indyo yuzuye ari naho dushyira imbaraga zo kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye. Amakimbirane yo mu muryango ashobora gutuma umwana ajya mu mirire mibi kuko baba badashoboye kumwitaho.”

Ngarambe Alphonse Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima muri Kayonza agaragaza ko igwingira ryamanutse muri aka karere (Foto Kayitare J.P)

Igwingira rifite ibintu byinshi rihuriraho, nibura muri iki gihe cy’imyaka 5 igwingira rimaze kugabanyukaho hejuru ya 14%.

Akarere ka Kayonza kavuye kuri 42,4%, kari kuri 28.3% ndetse ni yo karebye mu mibare ubundi muri icyo gihe wasangaga gafite 200 cyangwa 300 ariko kugeza muri uku kwezi kwa Gatanu gafite abana 77 karimo gukurikirana bari mu ibara ry’umuhondo kandi na bo bizera ko tariki 15 Kamena bazaba bakize kuko barimo kubakurikirana.

Ati: “Abari mu mirire mibi yoroheje, tubigisha uko bategura kugira isuku, na bariya basigaye nta kibazo turizera ko bazaba bayivuyemo”.

Bamwe mu baturage Imvaho Nshya yasanze ku Kigo Nderabuzima cya Rukara giherere mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza, batangaza ko igwingira ry’abana riterwa n’ubumenyi buke, ubushobozi ndetse n’amakimbirane yo mu muryango.

Nyiruguhirwa Dative urwaje umwana mu bitaro ku Kigo Nderabuzima cya Rukara, avuga ko umwana we yagiye mu mirire mibi nyuma y’ubuzima bubi yanyuzemo hakiyongeraho n’amakimbirane yo mu muryango.

Kugeza ubu umwana we afite umwaka umwe n’amezi 5 akaba apima ibilo 6.

Yagize ati: “Nabyaye umwana ndi mu buzima bubi nta n’ungemurira. Umwana wanjye navuga ko yahuye n’imirire mibi nkimutwite ariko nza kubimenya mbibwiwe n’abajyanama b’ubuzima, ubwo umwana yari amaze amezi 4 avutse”.

Avuga ko amaze mu bitaro ibyumweru n’umunsi umwe. Ati: “Naje hano umwana wanjye apima ibilo 6 nyuma y’ibyumweru 2 n’umunsi umwe mpamaze, yiyongereyeho igice cy’ikilo, ubu afite ibilo 6.5”.

Avuga ko imirire mibi ku bana ishobora no guterwa n’ubumenyi buke mu gutegura indyo yuzuye, akavuga ko niyongera kubyara azatangira kurwanya igwingira agitwita.

Mukampogazi Chantal utuye mu Kagari ka Rukara mu Murenge wa Rukara avuga ko umwana we yagwingiye biturutse ku kuba umwana yaranze kurya mu gihe yari ageze igihe cyo gufata imfashabere.

Avuga ko abandi bana bameze neza nta kibazo k’igwingira bafite ariko ko uwo arwaje byatewe n’uko yangaga kurya.

Ati: “Ikibazo yakigize amaze kumenya kurya akanga kurya noneho yanze kurya, bya bindi nkahaye nashoboye kubona nkabona kabiriye nabi karagenda kararwara kamera nabi. Namujyanye kwa muganga basanga yaragwingiye batangira kumwitaho ariko urabona ko arimo kwiyongera”.

Mukanziza Epiphanie ni Masenge uhagarariye umudugudu wa Karubamba.

Masenge ni umuntu watoranyijwe mu Mudugudu ushinzwe gukurikirana abana batewe inda z’imburagihe.

Agaragaza ko hari ingo zirwaza indwara z’igwingira bitewe n’ubumenyi buke no gukunda imirimo cyane ntibakurikirane ubuzima bw’umwana ngo bamenye umwana akunda iki cyangwa yanga iki.

Asaba ababyeyi gukurikirana ubuzima bw’abana babo kuva batwite kugeza bonsa. Abahanga mu by’ubukungu bemeza ko igwingira rigabanya ubukungu bw’Igihugu ku kigero cya 3% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Umwana wagwingiye ntatanga umusaruro nk’uwa mugenzi we bangana utaragwingiye, bityo n’ubukungu bukadindira.

Uyu mubyeyi agaragaza ko umwana we arimo kugenda yiyongera mu bilo (Foto Kayitare J.Paul)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 12, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE