Karongi: Yiraye mu nsina za se arazitemagura

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 20, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Kuri sitasiyo ya RIB ya Rubengera mu Karere ka Karongi hafungiye Mushimiyimana Félicien w’imyaka 29, wo mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Murengezo, Umurenge wa Mutuntu, akurikiranyweho gutema urutoki rwa se Ntirivamunda Bosco w’imyaka 69 amuziza ko ngo atamuhaye umunani.

Umuturanyi w’uwo muryango yabwiye Imvaho Nshya ko uwo musore bakeka ko yari yafashe ibiyobyabwenge yiraye mu rutoki rwa se nijoro ararutemagura, insina zimwe azitera mu marembo nka kumwe ziterwa mu marembo y’ahari ibirori.

Ati’: “Se yabyutse asanga insina zirambitse, uwo muhungu we, ufite umugore n’umwana, wubatse ku ngufu aho mu rugo rw’iwabo se akamwihorera, yatemyemo izirenga 15 atangira kubyigamba, zimwe yaziteye mu marembo y’urugo rwa se.”

Avuga ko umusaza yahise ahamagara Mudugudu, na we abwira izindi nzego umugabo abimenye aracika, aza gufatwa mu ishakisha ryakozwe ku bufatanye n’abaturage.

Yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo abikurikiranweho.

Umwe mu bo muri uwo muryango wavuganye na Imvaho Nshya, yavuze ko uwo muvandimwe wabo asa n’ushaka umunani ku ngufu, akaba yaranubatse mu rugo rw’iwabo ku ngufu agira ngo akomeze yotse se igitutu awumuhe bwangu.

Ati: “Umusaza nta sambu ifatika afite yahaza abana be bose. Uyu rero ashaka ko n’agahari akegukana umusaza agasigarira aho kandi ntitwabyemera. ”

Yunzemo ati: “Ubwo yatawe muri yombi turahumeka, cyane cyane ko nubwo umusaza ashaka guhisha ikibazo mu by’ukuri bafitanye ashaka kubifata nk’urugomo rusanzwe, twe si ko tubibona kuko dushobora gukomeza kubifata nk’imikino, uwatangiriye ku nsina ugasanga na we ejo amuhitanye tubikinisha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu, Ntaganda Wilson, yabwiye Imvaho Nshya ko uwakoze iki cyaha yafashwe, ashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Rubengera ngo abibazwe.

Ati: “Twasanze yatemye insina zirenga 15, zimwe yaziteye mu marembo nk’uwitegura ubukwe, abajijwe avuga ko yaziciraga. Ikibabaje ni uko tukimara kumufata se wari waduhuruje, yabaye uwa mbere mu kumusabira imbabazi avuga ngo tumurekure atahe ashobora kwisubiraho.”

Yavuze ko bamusubije ko bidashoboka, nubwo we yamubabarira bidakuyeho ko ahanirwa icyaha yakoze cyo kwangiza imyaka yabigambiriye.

Yasabye abasore n’abagabo nk’uyu bakiri bato kureka ingeso yo gutera iwabo hejuru ngo barashaka iminani, bakwiye gukoresha imbaraga zabo bakishakira ibyabo.

Ati: “Iby’ibyo kwirirwa abana bapfa na ba se iminani rwose ntibikigezweho, Leta yabihaye umurongo usobanutse. Niba se umubyeyi afite abana benshi, ubwe atuye mu kabanza gusa, ari ko yababyariyemo baba bamutera hejuru ngo abahe iki?”

Yabasabye kugira umuco wo kwigira bakishakira ibyabo nubwo bajya gushakishiriza ahandi mu gihugu bakibonera iyo sambu batarinze gukora ibyaha byo kwangiza cyangwa gushaka kwambura ababyeyi ubuzima ku maherere.

Yanasabye abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare igihe babona hari igitutumba gishobora guteza umutekano muke, cyane cyane ko nk’uriya atabyuka mugitondo ngo akore amarorerwa nk’ayo nta kimaze iminsi gitutumba byahereyeho.

Mushimiyimana Felicien yigabye mu nsina za se arazitemagura ngo kuko atamuhaye umunani
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 20, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE