Karongi: Uwavunitse muri COVID-19 agasigarana ubumuga aratabaza

Karongi: Uwavunitse muri COVID-19 agasigarana ubumuga aratabaza

Ruzibiza Furaha utuye mu Mudugudu wa Ndengwa, Aagari ka Kibirizi Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi  aho aba wenyine mu nzu kandi yaravunitse imvune yamubereye nk’ubumuga, aratabariza ubuzima bwe kuko bumugoye cyane mu gihe adashobora kwiyitaho.

Avuga ko yavunitse muri COVID-19 mu masaha y’umugoroba ubwo yari amaze gufatwa mu mukwabo yarenze ku mabwiriza yo kwirinda yarekurwa akagwa mu mwobo, igufwa rikavunika.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, Ruzibiza w’imyaka 67 y’amavuko avuga ko yavutse ari muzima nyuma akaza kuvunika bikarangira kwa muganga bamusabye gutaha, bityo akaba yirirwa mu mbago iwe mu rugo adafite umufasha.

Yagize ati: “Uyu mwaka ni uwa gatanu mfite ubumuga ntewe n’impanuka kuko navutse ndi muzima. Namaze igihe nivuza ariko biranga kwa muganga mazemo amezi nk’atanu, barambwira ngo ntahe kuko babonaga ntashobora gukirirayo ni ko nagarutse hano mu rugo mba. Ubwo mbayeho ku bw’abagiraneza gusa.”

Ruzibiza yakomeje agira ati: “Ndasaba ko najya mbona ku bufasha buhabwa abandi bafite ubumuga, simbasha kuva hano ubanza ari yo mpamvu nanjye ntajya mfashwa ariko ubuyobozi buranzi mu nkorere ubuvugizi.”

Kuri we, yumva aramutse afashijwe kugura itungo ryazajya rimuha amafaranga n’ibindi akenera. Ati: “Bampaye amafaranga nshobora nko kugura agahene nkakoroza abaturanyi kabyara nkaguramo umurima, ibyo kurya n’ibindi. Bashobora no kumpa utwambaro nkamera nk’abandi aho kwambara ubusa gutya umbona nta kintu mfite pe.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera buvuga ko mu gihe cya vuba bazamusura bakareba ubufasha akeneye cyane akaba yafashwa.

Nshimiyimana Jean Bernard Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Rubengera, yagize ati: “Ikibazo cy’uwo musaza turakimenye, tuzamusura turebe aho ubufasha afite bwari bugereye kuko muri iki gihe nta muturage urembera iwabo abafite ibitabo bitandukanye tugenda tubegera ubushobozi bw’Umurenge bwaba buke tukifasha abafatanyabikorwa n’Akarere turamwizeza ko tuzamusura vuba.”

Bamwe mu baturanyi ba Furaha na bo bemeza ko abeshejweho no gukora akazi ko kwikorera imizigo ku muhanda (Umukarani), bigatuma na bo bumva ubuyobozi bukwiye kumugeraho kuko ntawundi muntu afite umwitaho.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14