Karongi: Uruhinja rw’ukwezi kumwe rwatoraguwe mu murima w’ibigori

Karongi: Uruhinja rw’ukwezi kumwe rwatoraguwe mu murima w’ibigori

Hatoraguwe uruhinja rw’ukwezi kumwe mu murima w’ibigori mu Murenge wa Rubengera, Akagari Ruragwe, Umudugudu wa Nyakabungo, rutoragurwa na Nyirandayambaje Donatha w’imyaka 26 y’amavuko na Uwiragiye Doresa w’imyaka 22 y’amavuko.

Ni uruhinja rwatoraguwe ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba. Kugeza ubu ntabwo hari hamenyekana umubyeyi wihekuye uwo mwana akamuta ariko hari uwo abaturage bakeka ko yamutaye bagasaba ubuyobozi gukomeza gushakisha niba ari we kuko ngo babona abana bombi bari mu kigero kimwe.

Uwiragiye Doresa umwe mu batoraguye aganira na Imvaho Nshya, yagize ati: “Uyu mwana twamutoraguye tuvuye mu kazi mu masaha y’umugoroba, tumenyesha ubuyobozi hanyuma habaho kumujyana ku bitaro bya Rubengera basanga afite ikibazo cy’uburwayi bahita bamwohereza ku Kibuye ari naho ari kugeza ubu.”

Abandi baturage bagaragaje ko guta umwana ari ikibazo gikomeye.

Umwe yagize ati: “Ni ikibazo gikomeye guta umwana noneho mu bigori, ni igikorwa cy’ubunyamaswa, nk’abaturage hari uwo dukeka kuko afite umwana ungana gutya, ubuyobozi budufashe kumushaka barebe niba ari we.”

Undi yagize ati: “Icya mbere twasaba ubuyobozi ni ugushaka urera uru ruhinja, hanyuma badufashe gukomeza gushaka uwaba yarutaye namenyekana abiryozwe kuko ni igikorwa cy’ubunyamaswa kitaherukaga inaha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera Nkusi Medard yabwiye Imvaho Nshya ko uruhinja barutoraguye ndetse ko ubu barujyanye kwa muganga kugira bamenye ubuzima bwe uko buhagaze.

Yagize ati: “Ni byo hari uruhinja rwatoraguwe n’abaturage mu murima w’ibigori, turebesheje amaso ruri mu kigero cy’ukwezi cyangwa kutuzuye neza. Rwahise rujyanwa ku kigo nderabuzima cya Rubengera kugira ngo hamenyekane ubuzima bwarwo uko buhagaze, ndetse turi no gushaka umuryango waruhabwa ngo ururere.”

Nkusi Medard yagaragaje ko ari igikorwa cya kinyamaswa kubona umubyeyi abyara umwana akamwiyambura akamuta, aboneraho gusaba n’abandi kugira umutima wa kimuntu ndetse ahamya ko bari gushaka n’uwaba yataye uwo mwana.

Yagize ati: “Turimo gushaka amakuru mu baturage, tugenda tureba umubyeyi waba warabyaye afite umwana uri mu kigero cy’umwana twabonye, tugenda duhuza amakuru ariko tuganisha ku mwana dufite n’ikigero cye.”

Yakomeje agira ati: “Biteye agahinda kubona umubyeyi ajya ku gise, akabyara umwana yarangiza akamuta ariko turasaba ababyeyi kugira ubumuntu kandi yabona afite ibibazo akihangana kuko ibibazo byose bishobozwa no kwihangana hanyuma bakagana ubuyobozi bukaba bwamufasha gusohoka muri icyo kibazo”.

Mu Murenge wa Rubengera ahabereye ayo mahano yo guta umwana byaherukaga kuhumvikana mu myaka ibiri ishize nk’uko Nkusi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge yabibwiye Imvaho Nshya.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14