Karongi: Inkuba yishe umugore wari ugeze hafi y’urugo rwe atashye

Karongi: Inkuba yishe umugore wari ugeze hafi y’urugo rwe atashye

Umwanankundi Mediatrice w’imyaka 40, wari utuye mu Mudugudu wa Majuri, Akagari ka Burunga, Umurenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi, ubwo yatahaga avuye mu murima, ageze yafi y’urugo rwe, mu mvura nyinshi yagwaga hafi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Kane tariki ya 24 Ukwakira2024, yakubiswe n’inkuba ahita apfa.

Mukarwego Séraphine Imvaho Nshya yavugishije ari aho byabereye yayibwiye ko yamukubitiye mu muhanda ataha, ageze hafi y’urugo rwe, yikubita hasi ahita ashiramo umwuka.

Ati: “Abanyeshuri bavaga kwiga babirebaga ni bo batabaje ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Majuri araza arareba asanga uwakubiswe n’inkuba yashizemo umwuka, umuryango we uhita uhamagazwa ujyana Umurambo mu rugo, mu gihe wari utegereje gushyingurwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Sayiba Gashanana yemereye Imvaho Nshya aya makuru, na we avuga ko uwo mugore inkuba yamukubitiye hafi y’urugo rwe agahita apfa.

Yagize ati: “Ni byo,inkuba yaraye idutwaye umuntu mu mvura nyinshi yagwaga mu masaha y’umugoroba, umugore witwa Umwanankundi Mediatrice wo mu Kagari ka Burunga, yamukubitiye hafi y’urugo rwe avuye mu murima ahita apfa, dutegereza RIB iraza ikora ibyo yagombaga gukora Umurambo umuryango we urawutahana.”

Yihanganishije umuryango wabuze uwawo ashima abaturage bagaragaje umuco wo gutabara abasigaye no gufasha mu ishyingura rya nyakwigendera.

Yavuze ko muri ibi bihe imvura nyinshi yatangiye kugwa, igenda izana n’inkuba zihitana ubuzima bw’abaturage nk’uko bigenda byumvikana hirya no hino mu gihugu, abaturage bagomba kwitwararika ku mabwiriza bahabwa n’inama bagirwa zirimo kwirinda kugenda mu mvura, kutugama munsi y’ibiti, kwirinda kuvugira kuri telefoni igihe inkuba zikubita, n’izindi nama bagirwa kugira ngo barinde ubuzima bwabo.

Nyakwigendera Umwanankundi asize umugabo n’abana 7.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 3
Majyambere

Murikigihe cyimvura abantu nukwitwararika birinda kugama ahantumunsi yibiti nahandi hashyira ubuzima bwabo mukagaMurikigihe cyimvura abantu nukwitwararika birinda kugama ahantumunsi yibiti nahandi hashyira ubuzima bwabo mukaga .

jJQaBOcg

1

jJQaBOcg

1

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14