Karongi: Abaturage bahangayikishijwe n’ikimpoteri begerejwe kibateza umwanda

Karongi: Abaturage bahangayikishijwe n’ikimpoteri begerejwe kibateza umwanda

Abaturage bo mu Murenge wa Rubengera bavuga ko bahangayikishijwe cyane n’ikibazo cy’umwuka mubi uturuka mu kimpoteri kimenwamo imyanda hafi y’umuhanda bityo bakaba basaba ubuyobozi kugikuraho kuko ngo bituma n’abana bajyamo bagakuramo ibisigazwa by’ibiryo n’ibindi.

Umuturage utifuje ko amazina ye ajya hanze yatangarije Imvaho Nshya ko icyo kimpoteri kimaze amezi atatu kihashyizwe ariko ko kibabangamiye mu buryo bugaragara.

Ati: “Iki kimpoteri kimaze amezi atatu hano. Birabangamye kuko umunuko kizaba nkatwe tuhegereye wazanadutera uburwayi. Iyi myanda ntabwo bagombaga kuza kuyimena aha rwose, turifuza ko bayishakira ahandi ijyanwa hatari hafi y’abantu”.

Uwitwa Ruti Martin, yagaragaje ko icyo kimpoteri kiramutse kitimuwe mu gihe cya vuba, batangira kurwaza indwara ziterwa no guhumeka umwuka mubi ndetse n’iz’umwanda bivuye ku bana bajyamo.

Ati: “Turasaba ubuyobozi gushaka ahandi bajya batwara iyi myanda. Wowe uri hano urumva uburyo binuka, hanyuma mu mwanya urabona abana baje bikubitemo batangire gushakamo ibisigazwa. Turababuza ariko iyo bavuye ku ishuri ari benshi biba akandi kazi, turasaba ko byajyanwa kure y’aha.”

Bamwe bavuga ko uretse kuba ari umwanda unuka, biteje n’ikindi kibazo cy’amashashi yirirwa aguruka, akajya mu mirima y’abaturage bikabongerera umwanda.

Ati: “Amashashi nayo yirirwa aguruka, ugasanga bitwongereye umwanda. Ari abaturuka mu gakiriro, abari mu muhanda bose usanga babigiraho ikibazo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Rubengera Nshimiyimana Jean Bernard agaruka kuri icyo kimpoteri kiri mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Gacaca, Umudugudu wa Kamuvunyi, yahamije ko hari gukorwa inyigo izabafasha guvangura imyanda, ndetse igashakirwa ahandi yajya ijyanwa, yizeza abagituriye ko mu gihe cya vuba ikibazo bafite kizakemuka.

Ati: “Kuri icyo kibazo cy’imyanda imenwa hariya rero, hari inyigo ihari, bari kudufasha kwiga uburyo twajya tuvangura iyo myanda, hari n’ahandi ijyanwa, igihe kiragera ikajyanwa. Ubwo biba byatewe n’uko batinze kubihakura ariko ntabwo tujya tubihatindana kuko hari imodoka zabugenewe kudufasha kugira ngo bidateza umwanda aho biri.”

Ku cyo kuba hashakwa ikindi kimpotera ijyanwamo, yagize ati: “Hari aho imyanda ikusanyirizwa ariko ikongera kuhava ijyanwa ahandi, igikorwa ni ukwihutisha igikorwa cyo kubivana aho bikusanyirizwa byarobanuwe neza kandi tugiye gushyiramo imbaraga bihave vuba.”

Umurenge wa Rubengera ni umwe mu Mirenge igize Akarere ka Karongi, ukaba Umurenge w’Umujyi, urimo ubucuruzi n’Ubukerarugendo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14