Kamonyi: Umuhanda udakoze utuma bazenguruka i Kigali bagiye ku Karere 

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kanama 31, 2025
  • Hashize amasaha 14
Image

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Ngamba batewe inkeke n’umuhanda Kamuhanda-Ngamba w’ibilometero 22 udakoze, utuma bazenguruka bakanyura i Kigali kugira ngo bagere ku Biro by’Akarere ka Kamonyi. 

Bivugwa ko abandi batanyuze i Kigali na bo bibasaba guterera imisozi bakamanuka imjbande, iyo banyuze mu zindi nzira zibasaba gukoresha nibura amasaha abiri kugira ngo bagere ku Karere bagiye gusaba serivisi aho batakabaye bakoresha n’iminota 30. 

Abo baturage bifuza ko uwo muhanda wakorwa mu buryo burambye kuko imigenderanire igorana cyane mu gihe cy’imvura.

Hirwa Jean Marie Vianney, umwe muri abo baturage, avuga ko ikibazo cy’umuhanda wa Kamuhanda-Ngamba kibazahaza cyane kuko nta yandi mahitamo ahari uretse kuzenguruka i Kigali cyangwa bakemera guterera imisozi y’i Rukomo mu rugendo rw’amasaha arenga abiri. 

Ati: “Birakwiye ko ubuyobozi bw’Akarere kacu ka Kamonyi, budufasha umuhanda Kamuhanda-Ngamba ukakorwa ku buryo twaruhuka ingendo zo kuzenguruka i Kigali kugira ngo tubashe kugera ku Biro by’Akarere kacu. Kuko utanyuze i Kigali bimusaba nanone guterera muri iriya misozi ukazenguruka i Rukoma ahari urugendo rw’amasaha abiri.”

Muhimpundu Josephine na we avuga ko kubera kugira umuhanda udakozwe, bibasaba gukora ingendo zotari ngombwa zibananiza cyangwa zikabasaba gukoresha amafaranga y’umurengera.

Ati: “Jyewe icyo nakubwira ni uko umuhanda wacu udakoze utuma dukora ingendo zitari ngombwa. None se nawe koko ubu birakwiye ko nzenguruka i Kigali ngiye ku Kamonyi koko? Muri make ubuyobozi bw’Akarere bukwiye kudufasha umuhanda dukoresha wa Kamuhanda Ngamba ugakorwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère, avuga ko uyu muhanda watangiye gukorerwa inyigo ku buryo umwaka utaha wa 2026 watangira gukorwa.

Ati: “Ikibazo cy’umuhanda wa Kamuhanda-Ngamba nababwira ko hatangiye gukorwa inyigo ku buryo umwaka utaha wa 2026, uzatangira gukorwa.”

Uyu muhanda ukoreshwa n’abanyeshuri biga ku ishuri rya Ngamba TSS, ugakoreshwa n’Imbangukira gutabara zivana abarwayi ku Kigo Nderabuzima cya Ngamba, n’abawukoresha bajyana imyaka ku isoko rya Kamuhanda. 

Bivugwa ko uwo muhanda uramutse ukozwe neza watuma abanyeshuri bambukaga Nyabarongo boroherwa ndetse n’ababanzaga kunyura i Kigali bagiye gusaba serivisi ntibongere kugorwa n’ingendo zitari ngombwa. 

Bifuza ko wakorwa mu buryo burambye kuko bigorana cyane mu gihe cy’imvura 
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kanama 31, 2025
  • Hashize amasaha 14
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE