Kamonyi: Ntibagikora urugendo rw’amasaha 2 bajya kwivuza i Muhanga

Abatuye mu Murenge wa Kayumbu mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko batarubakirwa ikigo nderabuzima cya Kayumbu bakoraga urugendo rw’amasaha abiri bajya kwivuza mu kigo nderabuzima cya Rutobwe mu Karere ka Muhanga.
Nishimwe Felecite ni umwe muri abo baturage, uvuga ko kubakirwa ikigo nderabuzima cya Kayumbu, byatumye baruhula urugendo rw’amasaha abiri bakoraga bagiye kwivuriza mu Karere ka Muhanga.
Ati: “Icyo nakubwira ni uko kuri ubu tworohewe no kwivuza hafi, kuko iki kigo nderabuzima kitarubakwa hano twakoraga urugendo rw’amasaha abiri tujya mu Rutobwe kwivuzayo none kuri ubu jyewe navuye mu rugo sambiri nje kwivuza none satanu urabona ko ntashye.”
Mugenzi we Nshimiyimana Emmanuel avuga ko usibye gukora urugendo bajya kwivuza mu Karere ka Muhanga, batagitonda umurongo munini bategereje kuvurwa.
Ati: “Rwose ndashimira ubuyobozi bwatwubakiye iri vuriro, kuko Jyewe ukubwira naruhutse kujya kwivuza mu Karere ka Muhanga aho nakoraga urugendo rw’amasaha abiri narangiza nkamara andi abiri ntegereje muganga kubera umurongo muremure wabaga uhari w’abarwayi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Uwiringira Marie Josee avuga ko abatuye Kayumbu borohewe no kubona zimwe muri serivisi z’ubuvuzi hafi, kuko mbere nta kigo nderabuzima cyabaga mu Murenge wabo.
Ati: Ibyo bakubwiye ni byo koko ikigo nderabuzima cya Kayumbu cyaje ari igisubizo kuri bo, kuko mbere y’uko cyubakwa, ntacyabaga mu Murenge wabo wa Kayumbu byasabaga kujya kwivuza mu Karere ka Muhanga, cyangwa mu Murenge wa Karama nabwo bakoze urugendo rutari ruto, ku buryo mbihereyeho kimwe n’abandi baturage abasaba kujya bafata neza ibikorwa remezo baba begerejwe kugira ngo bitangirika.”
Ikigo nderabuzima cya Kayumbu gitanga serivisi z’ubuvuzi nibura ku barwayi batari munsi ya 70 ku munsi, gusa byagera mu minsi isoza icyumweru, bakikuba kabiri, bakarenga 140, kitarubakwa abo bose bahuriraga ku kigo nderabuzima cya Rutobwe cyo mu Karere ka Muhanga, aho bahasangaga n’abandi, ibyatumaga kubona serivse z’ubuvuzi ku gihe bigorana.

