Kamonyi: Barifuza umunara kugira ngo babashe bumvikana kuri telefone

Kamonyi: Barifuza umunara kugira ngo babashe bumvikana kuri telefone

Abatuye mu Murenge wa Rugalika mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko bafite ikibazo cyo guhamagarana ntibumvikane, bikabangamira akazi kabo cyangwa n’uwari ugiye kuguha akazi bikarangira atakubonye bigatuma bifuza ko bahabwa umunara wa telefone.

Uwamahoro Grace umwe mu batuye uwo murenge, avuga ko ikibazo cya telefone gituma batabasha gukora akazi.

Ati: “Hano iwacu dufite ikibazo cya konegisiyo za telefone ku buryo, nkanjye ejobundi  nahamagaye umuntu i Kigali ngo anzanire ibintu ntitwumvikana bituma ntakaza amatike njyayo nyamara yari kubinzanira”.

Byiringiro Elizabeth utanga serivisi zo kohererzanya amafaranga kuri telefone n’ama inite yo guhamagara, avuga ko hari igihe akazi ke kicwa no kutagira konegisiyo.

Ati: “Hari igihe umuntu aza kubikuza bikarangira ntamuhaye amafaranga kubera kubura konegisiyo nanjye ubwo akazi kakaba karapfuye.  Muri make turifuza ko badushyiriraho umunara wa telefone natwe inaha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi   Dr Nahayo Sylivere avuga ko bari kuvugana n’abafatanyabikorwa kugira ngo iki kibazo gishakirwe umuti urambye.

Ati: “Ni byo icyo kibazo kirahari, rero turi kuvugana n’abafatanyabikorwa, kugira ngo hashakishwe uburyo haboneka umunara wa telefone washyirwa muri kiriya gice batuyemo mu rwego rwo gukemura ikibazo cya konegisiyo.”

Mu mpera z’umwaka ushize kimwe mu bigo by’itumanaho mu Rwanda cya MTN Rwanda gisanzwe  gifite iminara igera ku 1 300, cyatangaje ko kigiye kuvugurura iyo minara, ikongererwa ubushobozi mu gihe kigiye no kwagura indi minara mishya igera kuri 215, kandi kikaba giteganya no gushyiraho iminara yo kongerera ubushobozi ikoranabuhanga rya 5G.

Hakenewe ko iminara yagurwa kugira ngo itumanaho rya telefone rikore neza
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25