Jurriën Timber ukinira Arsenal yageze mu Rwanda

Jurriën Timber ukinira Arsenal yageze mu Rwanda

Myugariro w’Umuholandi, Jurriën David Norman Timber ukinira Arsenal yo mu Bwongereza yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, ni bwo uyu mukinnyi yasesekaye ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aho aje gusura u Rwanda binyuze mu bufatanye bwa Visit Rwanda n’iyi kipe yo muri Premier League.

Akigera mu Rwanda yavuze ko yishimiye kuza mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Yagize ati: “Nishimiye cyane kuza mu Rwanda, abantu benshi bakunda kuvuga u Rwanda, nanjye nafashe icyemezo cyo kuza hano. Dufite gahunda ndende nazanye n’ishuti yanjye ndizera ko tuzagira ibihe byiza mu Rwanda”.

Jurrien Timber, ntabwo ari gukina muri iyi minsi kubera imvune yagize muri Kanama ubwo yakiniraga Arsenal umukino we wa mbere muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza.

Jurriën David Norman Timber w’imyaka 22 yageze muri Arsenal muri Nyakanaga 2023 avuye muri Ajax Amsterdam asinya amasezerano y’imyaka itanu atanzweho miliyoni 34 z’ama Euro.

Mu ikipe y’igihugu y’u Buholandi amaze gukina imikino 29 nta gitego arayitsindira.

Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Ukuboza 2023, ahura n’abana bakina umupira w’amaguru, abafana ndetse n’abanyamakuru kuri Kigali Pelé Stadium.

Muri Gicurasi 2018 ni bwo u Rwanda rwinjiye mu bufatanye na Arsenal FC, bugamije kurumenyekanisha nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo n’ishoramari, binyuze mu gushyira ikirango ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’imyenda yayo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42