Umufaransa Julien Chaignot watozaga Dynamo BBC y’i Burundi yerekeje muri Orion BBC ikina mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda.
Julien Chaignot ni umwe mu batoza bafite ubunararibonye kuko yatoje Club Omnisport de La Police Nationale (COSPN) yo muri Madagascar yamazemo imyaka itandatu kuva mu 2017 kugeza mu 2023.
Mu 2024, uyu mugabo yerekeje muri Dynamo BBC y’i Burundi ndetse anayijyana mu mikino ya BAL.
Orion BBC izatangira shampiyona ikina na REG BBC, tariki ya 24 Mutarama 2025.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE