Jose Chameleone ari mu bitaro

Jose Chameleone ari mu bitaro

Umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki wa Uganda Joseph Mayanja uzwi cyane nka Jose Chameleone arembeye mu bitaro bya Nakasero Hospital aho ari kwitabwaho n’abaganga.

Ni inkuru yatangiye gucicikana ku gicamunsi cyo ku itariki 12 Ukuboza 2024, ubwo hakomeje gucaracara videwo yagiye yerekanwa ku mbuga nkoranyambaga igaragaza Chameleon wari ufite intege nke bamwinjiza mu bitaro bya Nakasero, ubuyobozi bwa Leone Island Music Empire busanzwe bureberera inyungu za Chameleon bwasohoye itangazo rihumuriza abafana be.

Banditse bati: “Ku bakunzi bose b’umuziki wa Leone Island Music Empire hamwe n’ababifuriza ibyiza, turabizi ko gushyirwa mu bitaro kwa Jose Chameleone bibahangayikishije ariko nimuhumure kuko arimo guhabwa ubuvuzi buteye imbere kandi twizeye ko ari bumererwe neza vuba.”

Nubwo abashinzwe kureberera inyungu ze batigeze batangaza icyo uyu muhanzi arwaye, basabye abantu kubaha ubuzima bwite bwa Chameleon n’umuryango we.

Ati: “Turasaba ko mwubaha ubuzima bwite bwa Chameleone n’ubw’umuryango we barimo kunyura muri ibi bihe bitoroshye.

Tuzakomeza kubabwira uko ameze dukomeje kandi kubashimira ubufasha bw’amasengesho mukomeje kumuha.”

Jose Chameleone yaherukaga kuremba mu 2023, ubwo yajyanwaga mu bitaro byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bya Aline Medical Hospital, kubera indwara zo mu gifu.

Biteganyijwe ko Jose Chameleone azakorera igitaramo i Kigali, kuri Kigali Universe tariki 3 Mutarama 2025.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  2. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  3. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  4. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  5. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00