John Mahama yongeye gutsindira kuyobora Ghana

John Mahama yongeye gutsindira kuyobora Ghana

John Dramani Mahama wo mu Ishyaka ‘National Democratic Congress’ wayoboye Ghana mu 2012-2017 yongeye gutorerwa kuyobora Ghana asimbuye Perezida Nana Akufo-Addo wari uri ku butegetsi.

Mu ibarura ry’agateganyo ryo kuri iki Cyumweru ryagaragaje ko Mahama yatsindiye ku majwi  57,4% ahigitse  Mahamudu Bawumia w’Ishyaka New Patriotic Party, ryari riri ku butegetsi wagize amajwi 41,4%, wari unasanzwe ari Visi Perezida.

Mahamudu Bawumia yemeye gutsindwa ariko mbere yuko hatangazwa ibyavuye mu matora ku mugaragaro, yabwiye itangazamakuru ko yubaha icyemezo cy’Abanya-Ghana cyo gushyigikira impinduka. 

Yavuze ko yahamagaye John Mahama kugira ngo amwifurize ishya n’ihirwe mu mirimo mishya nka Perezida watorewe kuyobora Ghana.

Abaturage bagiye bagaragaza ko  bakeneye impinduka bashyigikira ibitekerezo bya John Mahama, wiyamamaje avuga ko azahindura ibintu agashyira imbere ubukungu ndetse ashimangira ko amahitamo bazakora ari inzira yo kuva mu bibazo by’ubukungu byugarije igihugu.

Mu bice bitandukanye by’igihugu, harimo n’umurwa mukuru Accra, bagaragaje ibyishimo ndetse hagaragaye abiganjemo abagore n’urubyiruko bambaye amabara y’ishyaka ryatsinze bari kubyina basakuza cyane.  

John Mahama yongeye gusimburana na  Perezida Nana Addo Dankwa Akufo-Addo wagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2017.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14