Jeannette Kagame yashimiwe gushakira ubushobozi Urwego rw’Ubuzima

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 4, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, yashimiye Madamu Jeannette Kagame umuhate n’ubwitange adahwema gushyira mu gukusanya ubushobozi bwo gushyigikira Urwego rw’Ubuzima mu Rwanda, by’umwihariko gahunda yo guteza imbere umwuga w’ubuvuzi.

Minisitiri Dr. Ngamije yabigarutseho mu muhango wo gutangiza porogaramu 13 z’amasomo y’ubuvuzi n’imikoranire y’ibitaro, zizatangirwamo ubumenyi bwo mu rwego rw’ubuzima bugamije kunoza ireme ry’uburezi buhabwa abiga mu cyiciro cya kabiri n’icya Gatatu cya Kaminuza.

Izo porogaramu zatangijwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa b’ibanze, zikazajya zitangirwamo ubumenyi ku baganga bavura indwara z’umutima mu bakuru n’abato, kanseri z’amoko atandukanye zibasira abagore, ubuvuzi bw’indwara zishamikiye ku misemburo, indwara z’impyiko, indwara z’abagore bazima n’abatwite, indwara z’ubwonko, iz’uruhu n’izindi.

Gahunda y’Igihugu yo guteza imbere Abanyamwuga mu Rwego rw’Ubuzima iteganya gahunda 10 z’ubufatanye zizatangizwa buhoro buhoro guhera mu mwaka wa 2024, ari na yo mpamvu Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’Ubuzima muri Kaminuza y’u Rwanda, yasabye gutangiza porogaramu nshya yigisha muri urwo rwego.

Ni muri urwo rwego Kaminuza y’u Rwanda yatangiye gutegura integanyanyigisho z’amasomo mashya 13 arimo arindwi agenewe kongerera ubumenyi abasanzwe mu mwuga, 4 agenewe abakeneye kongera ubumenyi mu gihe gito,  rimwe ku bakeneye kuminuza mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (MSC) ndetse n’irindi rimwe ku bakeneye kubona impamyabumenyi y’ikirenga (PhD).

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ayo masomo yose yamaze kwemezwa n’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), kugira ngo azatangire gutangwa.

Madamu Jeannette Kagame ari mu bitabiriye umuhango wo gutangiza izo porogaramu nshya z’amasomo yitezwe kwigishwa abanyeshuri n’abasanzwe mu mwuga w’ubuvuzi.

Minisitiri Dr. Ngamije yamushimiye ibikorwa byo gukusanya ubushobozi mu gushyigikira urwego rw’ubuzima, agira ati: “Urugero rwa hafi cyane ni urw’Umuryango Susan Buffet Fondation wanyuze muri Imbuto Foundation ukubaka icyumba cy’ababyeyi mu Bitaro bya Kabgayi, kizaba cyuzuye mu bihe bya vuba, bityo ibi bitaro bikazakora nk’ibitaro bihugurirwamo abadogiteri, abaforomo n’ababyaza.”

Biteganyijwe ko kwiga bizajya bikorerwa mu bitaro byigisha (teaching hospitals), abazajya biga baziga mu byiciro binyuranye kugera kuri PhD. Gukurikirana ayo masomo bizajya bifata imyaka iri hagati y’ibiri kugeza kuri itanu bitewe n’ubwoko bw’ubuvuzi.

Minisitiri Dr. Ngamije yashimangiye ko Gahunda y’Igihugu yo guteza imbere Abanyamwuga mu rwego rw’Ubuzima yashyizeho ingamba zo guhugura igisekuru gishya cy’abanyamwuga muri uru rwego cy’abasaga 6000 mu myaka 10 iri imbere.

Ati: “Leta y’u Rwanda yiyemeje gutanga ubushobozi bukenewe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu b’ingenzi bagira uruhare mu guteza imbere abakora mu rwego rw’ubuzima.  Minisiteri y’Ubuzima izaharanira imikoranire myiza hagati y’ibitaro byose bitanga ubumenyi n’amashuri yigisha ubuvuzi akorera mu Rwanda.”

Yavuze kandi ko ishyirwa mu bikorwa ry’izo porogaramu bizajyana no kurushaho kunoza imitangire ya serivisi zihabwa abarwayi mu mavuriro n’ibitaro bitandukanye mu Gihugu.

Ati: “Uyu munsi dushobora kwishimira ishyirwaho ry’uburyo bw’imikoranire hagati y’Ibitaro bya Kaminuza, Ibitaro bya Gisirikare, n’Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal, izoroshya kohererezanya abarwayi…”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima Dr.Patrick Ndimubanzi, yavuze ko iyi gahunda ije ikenewe bitewe n’umubare munini w’abarwayi bakeneraga ubuvuzi ntibabubone mu gihugu bigasaba ko bajya kwivuriza hanze y’u Rwanda.

Iyi gahunda izafasha kandi ku kuziba icyuho cy’umubare muto w’abaganga ndetse bifashe guteza imbere ireme ry’ubuvuzi mu Rwanda, bibe byatuma n’abanyamahanga baza kwivuriza imbere mu Gihugu.

Iyi gahunda ije nyuma yaho ibitaro bya Kaminuza bya Butare, ibya Kigali n’Ibitaro bya Gisirikari bya Kanombe byagiranye amasezerano n’Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal, kugira ngo byohererezanye abarwayi  hagamijwe gukemura ikibazo cya rendez-vous z’igihe kirekire. 

Minisitiri w’Uburezi, Dr.Valentine Uwamariya we avuga ko abaziga muri iyi gahunda bazazana impinduka nziza mu buzima bw’abarwayi bazavura.

Gahunda yo kwigisha porogaramu nshya mu rwego rw’ubuvuzi izakorwa ku bufatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda, urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, ibitaro byigisha ndetse n’Umuryango Suzan Thompson Buffet Foundation.  

Umuyobozi ukuriye ibikorwa mpuzamahanga mu Muryango Susan Thompson Buffet Foundation Prof. Senait Fisseha, yavuze ko biyemeje gufatanya n’u Rwanda muri iyi gahunda bitewe n’uko basanze umubare w’abaturage umuganga umwe areberera ukiri hejuru.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 4, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE