Iyo imvura itaba nyinshi umusaruro w’ibigori wari kurenga Toni ibihumbi 600

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 13, 2024
  • Hashize icyumweru 1
Image

Isarura ry’igihembwe cya 2024A rigaragaza ko umusaruro w’ibigori wageze neza gusa ukabangamirwa n’imvura nyinshi.Ingamba zagiye zishyirwaho zo kongera umusaruro harimo gukoresha imbuto z’indobanure, inyongeramusaruro byatumye umusaruro uba mwinshi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi , Dr Musafiri Ildephonse yatangaje ko muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2024 A, u Rwanda rwejeje ibigori bigera kuri toni ibihumbi 600 kandi iyo imvura itagwa zari kurenga.

Yagize ati “Ibi bigori twari twejeje bigera kuri toni ibihumbi 600, ubwo kandi byegereye ibyo turya mu mwaka wose, iyo tutagira ikibazo cy’imvura, ubwo icy’ibigori twari kuba tugikemuye dutangiye kohereza mu mahanga.”

Minisitiri Dr Musafiri yabibwiye abarenga 1200 bakora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi bateraniye i Bugesera bari kwigira hamwe uko bafata neza umusaruro wabonetse mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A banafata ingamba ku gihembwe cy’ihinga gitaha cya 2024 B.

Si ibigori gusa byeze neza, kuko ku rundi ruhande Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itangaza ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A, habonetse umusaruro w’ibirayi ungana na toni 519 290, byasaruwe kuri hegitari 63,328.Minisitiri yasabye abahinzi kongeramo agatege kugira ngo akazi gafashe mu kugamburuza ubukene, abantu bakiteza imbere.

Umwe mu bahinzi bejeje Ibigori, mu Karere ka Kamonyi yatangarije Imvaho Nshya ko yagize umusaruro mwiza w’ibigori, ariko ko afite impungenge zo kubyimisha neza kuko imicyo y’Urugaryi yabye mike.Yagize ati: Imvura yabaye nyinshi muri iki gihe cy’Urugaryi ishobora kuduteza igihombo, kuko kwanika umusaruro wari wabaye mwinshi ntibyoroshye.”

Abahinzi bo mu Karere ka Gakenke Abahinzi b’ibigori mu kibaya cya Gashenyi na bo bavuga ko umusaruro w’ibigori wabaye mwinshi bakaba bafite imbogamizi y’ubwanikiro budahagije.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 13, 2024
  • Hashize icyumweru 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE