Issa Hayatou wayoboye CAF yitabye Imana 

Issa Hayatou wayoboye CAF yitabye Imana 

Umunya-Cameroun Issa Hayatou wabaye Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) hagati ya 1988 na 2017, akaba na Visi Perezida wa FIFA, yitabye Imana kuri uyu wa Kane azize uburwayi i Paris ku myaka 77.

Ku ngoma ye ari Umuyobozi wa CAF Hayatou, yashyizeho irushanwa rya CHAN rikinwa n’amakipe y’ibihugu agakoresha abakinnyi bakına imbere mu gihugu. 

Issa Hayatou yabaye Perezida w’inzibacyuho wa FIFA hagati ya 2015 na 2016 ubwo Sepp Blatter, wari Umuyobozi ahagaritswe akurikiranyweho ibyaha bya ruswa.

Muri kanama 2021, Issa Hayatou, yigeze guhagarikwa umwaka umwe mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru ndetse acibwa amande angana n’ibihumbi 300 by’amafaranga akoreshwa mu Busuwisi (agera kuri miliyoni 33 Frw) kubera kurenga ku mahame ngengamyitwarire ya FIFA.

Hayatou yabaye kandi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Cameroon (FECAFOOT) kuva mu 1986 kugeza mu 1988.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Gaga

Imana Imwakiremubayo Aruhukire Mumahoro .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  2. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  3. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  4. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49
  5. Ayra Starr agiye gutaramira muri Coachella 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:34