Israheli yagabye ibitero ku mipaka ya Libani na Syria  

Israheli yagabye ibitero ku mipaka ya Libani na Syria  

Ibitero Isiraheli yagabye ku mipaka ine ya Libani na Syria,  byishe abantu babiri aho yabigabye ivuga ko iyo mipaka  yakoreshwaga n’umutwe wa Hezbollah mu kwinjiza intwaro rwihishwa.

Ibyo bitero bigabwe nyuma y’ibindi bitero byabereye mu majyepfo ya Libani byahitanye abantu babiri bikomeretsa abandi hafi 20. 

Perezida wa Libani, Joseph Aoun, yanenze bikomeye Israheli ayishinja politiki y’abagizi ba nabi n’ubushotoranyi bukorwa mu buryo buhoraho, igamije kwibasira abaturage ba Libani.

Ibiro Ntaramakuru bya Libani (NNA) byatangaje ko ibitero bya Isiraheli byo ku wa 21 Mutarama byagabwe n’indege z’intambara aho zasenye inyubako mu Midugudu n’imijyi itandukanye yo mu majyepfo ya Libani, irimo, al-Kharayeb, al-Ansar, Qanarit, Kfour na Jarjouh.

Ingabo za Isiraheli zemeje ko zagabye ibitero ku mipaka ine ya Syria na Libani yakoreshwaga mu kwambutsa intwaro kandi zishe umucuruzi kabuhariwe wahaga intwaro Hezbollah mu gace ka Sidon mu Majyepfo ya Libani.

Itangazo ryasohowe n’ingabo za Libani, zanenze bikomeye ibyo bitero byibasiye inyubako n’amazu by’abaturage zivuga ko ari ukuvigera ubusugire bwa Libani mu buryo bugaragara no kurenga mu masezerano y’agahenge.

Ingabo za Libani zongeyeho ko ibyo bitero bibangamiye imbaraga zari zarashyizwe muri gahunda yo kwambura intwaro  Hezbollah nkuko byari bikubiye mu masezerano y’agahenge.

AFP yatangaje ko umutwe wa Hezbollah wanze gushyira intwaro hasi mu gihe ibitero bya Isiraheli bigikomeje bimaze guhitana  abarenga 350 muri Libani, nubwo hari amasezerano y’agahenge yasinywe mu Ugushyingo 2024.

Isiraheli yagabye ibitero ku mipaka ya Libani na Syria
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42