Israel Mbonyi yateguje Igitaramo ‘Icyambu’ kigiye kuba ku nshuro ya kane
Umuramyi uri mu bakunzwe mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba Israel Mbinyi yongeye guteguza abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana igitaramo yise ‘Icyambu Live Concert’ kigiye kuba ku nshuro ya kane.
Ni ibyo yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Kane tariki 13 Ugushyingo 2025, agaragariza abantu ko nk’ibisanzwe muri uyu mwaka bazafatanya kuwusoza mu mwuka w’Imana.
Yanditse ati: “Dufite icyambu 4, kizaba tariki 25 Ukuboza 2025.”
Ni igitaramo gisanzwe Kibera muri Bk Arena aho atari benshi mu bahanzi buzuza iyo nyubako ariko uyu muramyi we akaba amaze kuyuzuza inshuro zirenze eshatu zose bikaba binateganyijwe ko kuri inshuro ya kane ariho kizabera n’ubundi.
Byitezwe ko muri icyo gitaramo Israel Mbonyi azataramira abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo ze zigize Alubumu ye ya gatanu ‘Hobe’ aherutse kumurikira mu gitaramo cyabereye muri Intare conference Arena cyabaye tariki 05 Ukwakira 2025.
Mu Ukuboza 2025, ni bwo Israel Mbonyi yakoze Icyambu Live concert III, agihuza no kwizihiza imyaka 10 yari amaze mu buhanzi, anamurika umuzingo we wa kane yise ‘Ndi ubuhamya bugenda’.