Isiraheli yigambye kwica Hachem Safieddine wari uteganyijwe kuyobora Hezbollah

Isiraheli yigambye kwica Hachem Safieddine wari uteganyijwe kuyobora Hezbollah

Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2024, Isiraheli yemeje urupfu rwa Hachem Safieddine, wari uteganyijwe kuzasimbura Hassan Nasrallah ku buyobozi bwa Hezbollah, kandi ikomeje kugaba ibitero byayo muri Libani na Gaza.

Isiraheli itangaza ko ikomeje ibitero mu majyaruguru ya Gaza na Beyrouth.

Ku rundi ruhande, umutwe w’Abashiya witwa Hezbollah wavuze ko warashe roketi nyinshi, cyane cyane werekeza i Tel Aviv ndetse no ku ntagondwa z’abayisilamu muri Iraki, yasohoye itangazo ko bibasiye umujyi wa Eilat uri ku cyambu cya Isiraheli.

Umunyamabanga wa Leta muri Amerika, Antony Blinken, yageze muri Isiraheli ku wa Kabiri, mu rwego rw’urugendo rwe rwa cumi na rimwe mu Burasirazuba bwo Hagati, biteganyijwe ko ruzakomeza kugeza ku ya 25 Ukwakira.

Ejo hashize yahuye na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu, afite ibyiringiro bike byo kuba imirwano yahagarara mu Burasirazuba bwo hagati.

Agomba no kujya mu bihugu byinshi by’Abarabu byo mu karere, ndetse kuri uyu wa Gatatu akerekeza muri Arabiya Sawudite.

Ingabo za Isiraheli zemeje iyicwa rya Hachem Safieddine, ufatwa nk’umukandida washoboraga gusimbura Hassan Nasrallah ku buyobozi bwa Hezbollah ku wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri X, ingabo za Isiraheli zavuze ko yiciwe mu gitero cyagabwe i Beyrouth hashize ibyumweru bitatu.

Nibura abantu 1.552 biciwe muri Libani kuva Isiraheli ikajije kurasa ibisasu mu gihugu hose ku itariki ya 23 Nzeri 2024, nk’uko bigaragaza n’imibare yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) yavuye mu nzego zizewe imibare yashyizweho ku wa Kabiri kandi ishingiye ku makuru yemewe.

Hagati mu Kwakira, Loni yabaruye abantu bagera ku 700 000 bavuye mu byabo. Minisiteri y’Ubuzima ya Libani ku Cyumweru yatangaje ko hamaze gupfa abantu 2 464 muri Libani hagakomereka nibura 11.530 kuva mu Kwakira 2023.

Igitero cya Isiraheli muri Gaza cyahitanye ubuzima bw’Abanyapalestina nibura 42.603, cyane cyane abasivili, biganjemo abagore n’abana, nk’uko imibare iheruka gutangwa na Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza ibigaragaza, amakuru aturuka muri iyi minisiteri afatwa nk’ayizewe, kuko akoreshwa cyane cyane na Loni muri raporo zayo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14