Isiraheli yategetse Iran kureka gukora uranium yifashishwa mu ntwaro kirimbuzi

Isiraheli yategetse Iran kureka gukora uranium yifashishwa mu ntwaro kirimbuzi

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigomba gutegeka Iran ikareka gukora burundu ikinyabutabire cya uranium, cyifashishwa mu gukora intwaro kirimbuzi n’ibindi byangiza ubuzima mu rwego rwo kubahiriza amasezerano bagiranye.

Mu ijambo yavugiye i Yeruzalemu ku wa 15 Gashyantare 2026, Netanyahu yasobanuye ko Iran igomba kwamburwa ubushobozi bwo kongera gutunganya uranium ndetse n’ibikoresho byose biyitunganya bikava muri icyo gihugu burundu.

Isiraheli itangaje ibyo mu gihe abayobozi ba Iran n’aba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitegura icyiciro cya kabiri cy’ibiganiro kizabera mu Busuwisi ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Biteganyijwe ko intumwa nkuru ya Trump, Steve Witkoff, n’umukwe we Jared Kushner, ari bo bazahura n’abahagarariye Iran barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Abbas Araghchi n’abandi mu rwego rwo kugirana ibiganiro biganisha ku masezerano.

Ku ruhande rwa Iran Minisitiri wungirije ushinzwe Ububanyi n’Amahanga wayo, Majid Takht-Ravanchi yabwiye BBC ko Iran yiteguye kwemera impinduka kugira ngo amasezerano ya nikeleyeri agerweho mu gihe gusa Amerika yakwemera ibiganiro byo kuyikuriraho ibihano.

Amerika ikomeje kongera igitutu kuri Iran ngo yemere amasezerano ndetse yohereje abasirikare, amato n’indege by’intambara  hafi ya Iran, ivuga ko ari mu rwego rwo kurinda akarere ibyagahungabanya.

Ni mu gihe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yabwiye itangazamakuru ko Perezida Donald Trump, akunda inzira y’ubwumvikane n’ibiganiro byageza ku masezerano aho guhitamo intambara.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42