Isiraheli yaraye imisha ibisasu mu majyepfo ya Liban

Isiraheli yaraye imisha ibisasu mu majyepfo ya Liban

Imirwano ikaze ikomeje hagati ya Isiraheli na Liban, hakaba hashize iminsi 3 Isiraheli irasa mu majyepfo ya Liban.

Ibiro ntaramakuru NNA byo muri Libani byatangaje ko mu minsi itatu yikurikiranya, ingabo za Isiraheli zagabye ibitero mu majyepfo ya Libani.

Ni nyuma y’umunsi umwe, Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu yijeje ko ibitero by’indege kuri Hezbollah bizakomeza.

Abanyalibani hafi igice cya miliyoni bamaze guhunga amajyepfo yigihugu kugira ngo bagerageze gushaka ubuhungiro mu majyaruguru.

Ku wa mbere tariki ya 23 Nzeri 2024, honyine abantu nibura 558 barapfuye abandi barenga 1.500 barakomereka, akaba ari wo mubare munini w’abantu bapfuye muri Libani kuva hatangira intambara hagati ya Hezbollah na Isiraheli mu 2006.

Ni nawo munsi wahitanye abantu benshi muri Libani kuva intambara y’abenegihugu irangiye.

Ubuyobozi bwa slovène bw’Akanama gashinzwe umutekano ku Isi muri Loni bwatangaje ko haterana inama byihutirwa kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri nyuma ya saa sita i New York.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14