Isiraheli: Umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare yeguye ku nshingano

Isiraheli: Umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare yeguye ku nshingano

Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Mata 2024 Umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare muri Isiraheli IDF, yeguye ku nshingano ze biturutse ku bitero Hamas yagabye kuri Isiraheli.

Yatangaje ko atujuje inshingano kubera kunanirwa n’ubutasi ku gitero cyagabwe na Hamas kuri Isiraheli ku ya 7 Ukwakira 2023 nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa RFI.

Nk’uko byatangajwe n’Ingabo za Isiraheli, kwegura kwa Gen. Aharon Haliva, Umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare muri Isiraheli mu gitero simusiga cyagabwe n’umutwe wa kisilamu Hamas ku ya 07 Ukwakira 2023 kuri Isiraheli, akaba atarashoboye kugihagarika,.

Nk’uko byatangajwe n’ingabo za Isiraheli, Gen. Haliva ku bufatanye n’umugaba mukuru w’ingabo yasabye guhagarika imirimo ye.

Iryo tangazo ryagiraga riti: “Byemejwe ko Gen. Aharon Haliva ahagarika inshingano ze akajya mu kiruhuko mu gihe hari bube hamaze kuboneka umusimbura.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14