Isiraheli: Minisitiri w’Ingufu yasabye ko ingabo z’Umuryango w’abibumbye zirukanwa 

Isiraheli: Minisitiri w’Ingufu yasabye ko ingabo z’Umuryango w’abibumbye zirukanwa 

Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’ingufu muri Isiraheli, Eli Cohen, ashinja ingabo z’Umuryango w’abibumbye, UNIFIL, ziri mu butumwa bwo  kubungabunga amahoro mu Majyepfo ya Libani ko nta kamaro zifite zikwiye kuhava kuko zananiwe kurinda abaturage ba Isiraheli ibitero bya Hezbollah mu gihe imirwano igikomeje.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X Cohen yavuze ko Leta ya Isiraheli izakora ibishoboka byose kugira ngo umutekano w’abaturage bayo ubungabungwe mu gihe Loni idashoboye gutanga ubufasha ariko nanone itanakwiye kwivanga mu mirwano igakura ingabo zayo mu bice birimo imirwano.

Isiraheli yagiye ishyira ibirego ku ngabo z’Umuryango w’abibumbye ziri kubungabunga amahoro mu majyepfo ya Libani mu gihe ikomeje ibitero byayo bigamije kwikiza umutwe wa Hezbollah ushyigikwe na Iran ndetse inayiha ubufasha mu bya gisirikare.

Ejo hashize ku Cyumweru ingabo z’Umuryango w’abibumbye zavuze ko Isiraheli yateye mu birindiro byazo mu gihe Isiraheli yavuguruje ibi byatangajwe bituma Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, asaba ko izo ngabo zahakurwa.

Igisirikare cya Isiraheli cyavuze ko abarwanyi ba Hezbollah barashe misile bari hafi y’ingabo z’Umuryango w’abibumbye ndetse bamwe mu ngabo zayo barakomereka.

Netanyahu mu ijambo rye yagejeje ku Munyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yagize ati: “Igihe kirageze kugira ngo ukure UNIFIL mu birindiro bya Hezbollah no mu Turere turimo imirwano.”

Ku Cyumweru, Minisitiri w’ingabo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Lloyd Austin, yahamagawe  na mugenzi we wa Isiraheli, Yoav Gallant, ashimangira  akamaro ko Isiraheli mu gufata  ingamba zijyanye n’ingabo za UNIFIL ziri  kubungabunga umutekano nk’uko byatangajwe nyuma yo guhamagarana.

Ejo hashize Hezbollah nayo yatangaje ko yagabye ibitero byibasiye ahakambitse ingabo za Isiraheli bituma abasirikare bane bahasiga ubuzima ndetse Isiraheli yo yatangaje ko abandi barindwi bakomeretse mu gihe bivugwa ko hakomeretse abarenga 50.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14