Isiraheli: Minisitiri w’Ingabo yategetse ko bagota Gaza ya Palestine

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 9, 2023
  • Hashize umwaka 1
Image

Nyuma yaho Minisitiri w’Ingabo wa Isiraheli Yoav Gallant, yategetse ko  ‘bagota burundu’ agace ka Gaza muri Palestine, ku buryo kuri uyu wa Mbere abakarimo batari kubona uko bagezwaho ibiribwa, amashanyarazi, amazi n’ibikomoka kuri Peteroli.

Kuva ku wa Gatandatu umutwe wa Hamas ugabye igitero kuri Isiraheli Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu yatangaje ko “bari mu ntambara.”

France 24 yatangaje ko kugeza ubu abamaze gupfa barenga 1.200, barimo 700 biciwe muri Isiraheli na 500 biciwe muri Gaza.

Kuri uyu wa Mbere, Isiraheli yatangaje ko Ingabo zayo zari muri kajugujugu zishe abitwaje intwaro binjiraga muri iki gihugu baturutse muri Liban, ibintu byatumye ubwoba bw’uko intambara ishobora gukara byarushijeho kwiyongera.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza James Cleverly, yatangaje ko Guverinoma z’Akarere zidashaka ko amakimbirane ya Isiraheli na Palestine yisuka mu tundi Turere nyuma y’uko umutwe w’Abayisilamu  wa Hamas wibasiye aka gace.

Yanashimangiye ko atazigera aceceka na rimwe mu gihe abasivili bakomeje kwicwa n’umutwe wa Hamas umusubirizo.

Biteganyijwe ko ku wa Gatatu w’iki cyumweru Umuryango w’Ububanyi n’Amahanga w’Abarabu uzahurira i Cairo mu Misiri kugira ngo baganire ku “bushotoranyi bwa Isiraheli mu gace ka Gaza nyuma y’igitero gitunguranye Hamas yagabye .

Kugeza ubu abatuye Gaza bakwiye imishwaro nyuma yuko Isiraheli itangaje intambara, igatera ibisasu mu nyubako y’amagorofa 11 mu gace ka Al-Nasr gaherereye mu burengerazuba bw’Umujyi wa Gaza.

Ku cyumweru, Isiraheli yatangaje “intambara yeruye ” kandi yemeza “intambwe ikomeye ya gisirikare” nyuma y’igitero cya Hamas gitunguranye.

Kuri uyu wa Mbere, mu kiganiro n’abanyamakuru Umuvugizi w’Ingabo za Isiraheli Lt Col. Richard yavuze ko “abantu benshi bafashwe bugwate n’umutwe wa Hamas muri Gaza barimo abasivili, abageze mu za bukuru, abagore ndetse n’abana.

Hecht yavuze ko igitero cya Hamas mu mpera z’icyumweru cyabaye “kitigeze kibaho”.

KAMALIZA AGNES

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 9, 2023
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE