Isiraheli: Ingabo zemeye ko zashiriwe n’amasasu

Isiraheli: Ingabo zemeye ko zashiriwe n’amasasu

Ni ubwa mbere bibaye ku ngabo za Isiraheli, kuba igihugu nta masasu ndetse n’abakozi mu ngabo. Ibi ni byo buatangajjwe n’ingabo za Isiraheli mu Rukiko rw’Ikirenga rw’ igihugu.

Imodoka nyinshi z’intambara zarangiritse mu gihe cy’intambara yo kuva ku ya 7 Ukwakira 2023, nk’uko bukubiye muri iyo nyandiko yashyikirijwe Urukiko rw’Ikirenga.

Umunyamakuru wa Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa i Yeruzalemu, Michel Paul, avuga ko iyo nyandiko ivuga nanone ku kubura amasasu n’abakozi, idatanze ibisobanuro birambuye.

Ikiganiro mpaka cyibanze ku cyifuzo gisaba ko abagore b’abarwanyi binjizwa mu mitwe yitwaje bulende mu gisirikare.

Umuyobozi w’Ingabo za Isiraheli yavuze ko atari cyo gihe cyo gukora ubushakashatsi ku bijyanye no kohereza abakozi b’abagore mu gisirikare, ashimangira inyandiko yashyikirijwe abacamanza.

Yongeyeho ko ari ikibazo cyoroshye kandi cy’ibanze gusa mu bijyanye no gukwirakwiza ibikoresho bya gisirikare.

Ariko ibitangazamakuru byo muri Isiraheli byerekana ko bigaragara ko ari ingaruka z’imirwano ikaze y’ingabo muri Gaza no ku mupaka wa Libani imaze amezi menshi.

Muri Gicurasi 2023, Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Joe Biden, yihanangirije ko Washington itazatanga intwaro zimwe na zimwe nk’ibisasu bya rutura mu gihe habaye igitero gikomeye kuri Rafah.

Ibyo birashobora kandi gusobanura imyifatire yingabo za Isiraheli zishyigikira ihagarikwa ry’imirwano.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14